FERWAFA yiyemeje kujya ihemba abitwara neza muri shampiyona y’abagore

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Biciye muri Komisiyo Ishinzwe iterambere ry’Umupira w’Amaguru w’Abagore mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, hagiye kujya hahembwa abakinnyi n’abatoza bitwara neza muri shampiyona y’abagore.

Nyuma y’uko abagore bakina muri shampiyona y’abagore y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda bakomeje kugaragaza ko bakwiye gufatwa kimwe na basaza ba bo, bahawe igisubizo kiryoheye amatwi.

Abasaba gufatwa nka basaza ba bo, babihera ku kuba muri shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu bagabo, hatangwa ibihembo ku bakinnyi n’abatoza baba bitwaye neza ariko mu bagore ntibikorwe.

Ubwo yaganiraga na B&B Kigali FM kuri uyu wa Kabiri, Munyankaka Ancille uyobora Komisiyo Ishinzwe iterambere ry’Umupira w’Amaguru w’Abagore muri Ferwafa, yavuze ko guhera mu mwaka utaha w’imikino 2025-2026, mu bagore hazahembwa abazaba bitwaye neza.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko n’ubwo aka kanya hatahita hatangazwa ingano y’ibihembo bizatangwa, ariko icyo kwishimira ari uko iyo ntambwe yo kubahemba izaba yatewe.

Ubusanzwe hahembwa umukinnyi uba wahize abandi muri shampiyona, uwatsinze ibitego byinshi, umunyezamu mwiza w’umwaka, umukinnyi muto witwaye neza kurusha abandi ndetse n’umutoza w’umwaka.

Abakinnyi n’abatoza bazitwara neza mu mwaka utaha w’imikino 2025-26 muri shampiyona y’abagore, bazahembwa
Perezida wa Ferwafa, ni umwe mu baba hafi ya ruhago y’abagore
Komiseri Munyankaka Ancille, akomeje gukorera byinshi ruhago y’abagore mu Rwanda
Guhemba abitwaye neza bizafasha mu kuzamura ihangana muri shampiyona

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *