Abahinzi b’umuceri bakorera muri koperative ya CORIKA, iherereye mu Murenge wa Jabana, mu Karere ka Gasabo, bahawe miliyoni 22Frw asaga kuko mu minsi ishize mu gihembwe cy’ihinga cya 2025 B uwo muceri wangijwe n’ibiza ubasiga mu gihombo.
Ayo mafaranga bayahawe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Kamena 2025 kuko umuceri wabo bawushyize mu bwishingizi binyuze muri gahunda ya ‘Tekana urishingiwe muhinzi mworozi’ y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB SPIU), ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi .
Bamwe muri abo bahinzi b’umuceri bavuze ko bishimishije kuba umutekano w’umuhinzi waratekerejweho, bemeza ko uku gushumbushwa bigiye kubatera imbaraga.
Nyirahabimana Donatha yagize ati “Turishimye cyane kuko badutekerejeho, bakabona ko dukwiriye gushumbushwa kuko twari twatewe n’ibiza.”
Twari twahuye n’ibiza bitewe n’urubura rwinshi n’isuri nyinshi. Ibi byagize ingaruka zikomeye kuko niba nahingaga nkabona ibyo kurya ariko aka kanya nkaba ntabyo n’ubushobozi bwo guhinga, ni ikibazo.
Akomeza agira ati “Twabonaga uburyo bwo kwishyurira abanyeshuri bitatugoye, tubona ubwisungane mu kwivuza, aka kanya turishimye, twongeye kugira akanyamuneza ku bwo gushumbushwa.”
Uwizeyimana Vincent nawe ati “Umuceri wacu wari weze, tugeze igihe cyo gusarura, hagwa imvura, izamo urubura rutwangiriza umusaruro. Kuba mu bwishingizi ni byiza kuko iyo umuhinzi ahombye, abona imbaraga zimwunganira, akongera gusubira guhinga azifite.”
Umuyobozi Mukuru wa Koperative CORIKA,Biziyaremye Jean de Dieu, avuga ko bagize igihombo cyingana na hegitare 43 .
Yongeraho ko abahinzi batarashinganisha ibihingwa bakwiye kujya muri gahunda ya ‘Tekana urishingiwe muhinzi mworozi.’
Ati “Iriya gahunda ni nziza cyane kuko turibaza ngo iyo tuza kuba turari mu bwishingizi,twari kwegura amasuka tugataha ariko kuko leta yacu yadutekerejeho, ikadushishikariza ubwishingizi, none twagiye mu bwishingizi tugiye gushumbushwa, amafaranga duhabwa aratuma dusubira mu gishanga ,dukomeze ibikorwa byacu nta kibazo.”
Akomeza ati “Umuntu utari gutekereza gushinganisha ubuhinzi bwe, aracyari kure cyane kuko twe twamaze kubona inyungu zo kujya mu bwishingizi.”
Umuyobozi wa RAB sitasiyo ya Rubirizi, ikorera mu Mujyi wa Kigali, Rwamagana na Bugesera, Ayinkamiye Agnes, avuga ko hakenewe gukomeza gushishikariza abahinzi gushinganisha ibihingwa.
Ati “Imbogamizi ziracyahari kuko kugeza ubu abahinzi bamaze gufata ubwishingizi baracyari bacye ariko turakomeje ubukangurambaga.Turagenda tubashishikariza nk’igikorwa nk’iki kiba kibaye [ gushumbusha abahinzi], bikabera urugero bagenzi babo, tugakomeza tubashishikariza gufata ubwishingizi cyane ko bubatabara iyo bahuye n’igihombo.”
Ayinkamiye agira inama abahinzi ku bikora kinyamwuga, bakoresha inyongeramusaruro kandi birinda icyatuma umusaruro wabo wangirika.
Raporo ya 2024-2025 igaragaza ko byibura buri mwaka abahinzi n’aborozi bunganirwa muri iyi gahunda ya ‘Tekana urishingiwe muhinzi mworozi’ bagera ku 189,734 bingana na 5.4 % by’abahinzi bose.
Byibura Milyari 7.193frw amaze gushumbushwa abahinzi n’aborozi bahuye n’ibihombo bikomoka ku biza n’imihindagurikire y’ikirere.
Leta imaze kunganira abahinzi n’aborozi mu kubona ubwingizi amafaranga agera kuri miliyari 5.125 frw.




UMUSEKE.RW