Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda akaba n’umujyanama wa Se Perezida Yoweri Kagutta Museveni mu bikorwa bya gisirikare byihariye, Gen Muhoozi Kainerugaba, yongeye gusaba Guverineri wa Ituri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kwegura kuri izo nshingano.
Gen Muhoozi ukubutse i Kinshasa mu rugendo rwamuhuje na Perezida Felix Tshisekedi wa RDC ndetse n’abasirikare bakuru mu Ngabo za Congo, rwasize hemeranyije kwagura ibikorwa bya ‘Operation Shujaa’ bigamije kugarura amahoro n’umutekano mu bice byo mu ntara ya Ituri na Kivu y’Amajyaruguru.
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 23 Kamena 2025, yanditse ku rubuga rwa X ko Guverineri w’Intara ya Ituri akwiriye kuva muri izo nshingano.
Gen Muhoozi yanditse ati “Perezida Tshisekedi aratekanye, twe Abachwezi tuzamurinda. Ariko Guverineri wa Ituri agomba kugenda! Igihe cye kirimo kurangira.”
Lt Gen Luboya ayobora Ituri kuva muri Gicurasi 2021 ubwo Perezida Felix Tshisekedi yashyiraga iyi ntara na Kivu y’Amajyaruguru mu bihe bidasanzwe bya gisirikare.
Ni ku nshuro ya kabiri , Gen. Muhoozi asabye Lt Gen Johny Nkashama Loboya uyobora Intara ya Ituri, kwegura.
Muri Mata uyu mwaka , Gen Muhoozi nabwo yari yasabye uyu Guverineri kwegura, icyo gihe yamushinjaga kugerageza kwitambika ibikorwa by’ingabo za Uganda byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro irimo CODECO.
Icyo gihe Gen Muhoozi ku rubuga rwa X, yise Gen Luboya umuntu utagira ubwenge, avuga ko bazamufunga.
MUGIRANEZA THIERRY
UMUSEKE.RW