Gicumbi: Aborozi b’inka bagaragarije Visi Perezida wa Sena ko bambuwe na ba rwiyemezamirimo

Yanditswe na Ange Eric Hatangimana
Aborozi b'inka muri Gicumbi berekana uko umukamo utunganywa mbere y'uko ugera ku isoko

Akarere ka Gicumbi kavugwamo ubworozi bw’inka bwatangiye kuzamura imibereho y’abaturage, gusa hakaba hari abahura n’imbogamizi za ba rwiyemezamirimo bakusanya amata yabo bakabambura bigateza ibihombo bikomeye, muri koperative z’abaturage.

Byagarutsweho kuri uyu wa 10 Kamena 2025 ubwo Vice Perezida wa Sena Nyirahabimana Soline yasuraga amakusanyirizo y’amata ari mu murenge wa Mutete, Nyamiyaga no muri Rukomo, abasaba gukurikirana neza uburyo amata agemurwa n’abaturage ku makusanyirizo, uko apimwa isuku yayo, uko agemurwa mu bikoresho byujuje ubuziranenge, kugeza atanze impinduka mu bukungu no kurwanya imirire mibi.

Bamwe mu bakora ubworozi kandi, bibukijwe ko bazakorerwa ubuvugizi ariko banasabwa kumenya uko amata y’inka agomba kugira impinduka mu bukungu bwabo, agafasha mu kurwanya imirire mibi n’igwingira mu miryango, kandi bigakorwa hitawe ku isuku yujuje ubuziranenge.

Akarere ka Gicumbi katangirijwemo gahunda ya Girinka mu mwaka wa 2006, kuri ubu habarurwa inka zigera ku bihumbi 87 kandi zitanga umukamo ungana na litiro ibihumbi 101.7 ku munsi.

Amata yakirwa ku makusanyirizo angana na litiro ibihumbi 68.5 agera ku bacuruzi bigatuma azamura ubukungu bw’aborozi.

Ubworozi bw’inka bumaze kugira impinduka mu buryo butandukanye harimo kuba muri iyi myaka itatu ishize baravuye ku kigero cya 42,3 % ku bana bari bafite imirire mibi n’igwingira kuri ubu bageze kuri 19, 2%.

Vice Perezida wa Sena avuga ko uruzinduko rwari rugamije kureba impinduka ubworozi bwagejeje ku baturage, kureba niba hari icyatumye badindira bikabangamira iterambere ryabo, no kureba uko hari abavuga ko muri aka Karere bahakorera urugendo shuri.

Nk’umusenateri yashakaga kumenya neza byimbitse amakuru yaho abaturage bavuye, naho bageze mu kwiteza imbere babikesha ubworozi.

Ati: “Ndumva ko mwakozwe mu nkokora inshuro irenze imwe, ariko ntidukeneye abantu babambura ku buryo byatuma musubira inyuma natwe tugomba gukora ubuvugizi.”

Muri uru uruzinduko yasuye ikusanyirizo rya Mutete ryacyira umukamo w’amata litiro ibihumbi 650 ku munsi, agapimwa neza ndetse akoherezwa ku ruganda rugomba kuyatunganya, ibintu yavuze ko abikorera ndetse n’aborozi b’amatungo bageze ku ntambwe ishimishije.

Avuga ko ikigamijwe ari ukureba niba hari imbogamizi zaba zigihari ngo harebwe ahakiri ikibazo ngo barusheho gufatanya gushaka ibisubizo.

Ati: “Uruzinduko twajemo rwari rugamije kureba niba nta baturage basubira inyuma mu mibereho, turebe uko twakomezanya mu cyerecyezo cy’iterambere, tugomba kwishakamo ibisubizo harimo no gutera imbere, niyo mpamvu twaje kureba uko mworora inka zitanga umukamo, mutubwire uko mbere byari bimeze, n’aho mugeze mwerecyeza muri 2050.”

Ati : “Nubundi turi intumwa zanyu natwe tugomba kubatumikira.”

Uwambajimana Jean D’Amour umworozi wabigize umwuga avuga ko we na bagenzi be bafite koperative y’abanyamuryango 70, harimo abagore 15 n’abagabo 60, ariko bakaba barambuwe n’abantu batandukanye harimo uwitwa Mbabazi wabahaye Sheki ya Miliyoni itazigamiye agahita atoroka.

Ati: “Kuri ubu twacyira umukamo w’amata agera kuri litiro 2500 ku munsi, gusa biterwa n’uko mbere twatangiye ubworozi neza ariko ba rwiyemezamirimo bakajya batwambura, abo twagemuragaho amata ntibatwishyure amafaranga, gusa kuri ubu inzego z’ubuyobozi zaratwegereye kandi twizeye ko bazatwishyuriza ayo batwambuye ubushize.”

Yongeraho ko bakeneye amahugurwa y’abavuzi b’amatungo (Veternaire) bakarushaho guhugurwa gutera intanga ku buryo ubworozi buzarushaho kwiyongera mu murenge wa Nyamiyaga.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel avuga ko batangiye gukora ubuvugizi ku buryo abavuzi b’amatungo bazakomeza guhugurwa gutera intanga, ngo ubworozi burusheho gutera imbere, ndetse ko nk’ubuyobozi bwatangiye kwishyuriza abaturage bambuwe naba rwiyemezamirimo, ku buryo nta muturage uzakomeza kwibasirwa n’igihombo gikomoka ku bucuruzi bw’amata.

Bagaragaje ko hari ba rwiyemezamirimo batwaye umukamo w’amata ntibishyura

NGIRABATWARE Evence /UMUSEKE.RW i Gicumbi

Yisangize abandi
Igitekerezo 1

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *