Urubyiruko rwo mu Karere ka Gicumbi rurishimira ko mu mirenge yabo hubatswe amashuri y’imyuga abafasha kurwanya ubushomeri no kwiyungura ubumenyi; bagasaba kubakirwa agakiriro kazabafasha gukoreramo ibyo bize, kandi abaguzi bakamenya aho babasanga.
Ibi byagarutsweho mu nteko rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yabereye i Gicumbi, aho Minisitiri w’Urubyiruko, Dr. Utumatwishima Abdallah, yabahaye ubutumwa bwo kwerekana ubushake bwo gukora kugira ngo igihugu kibashyigikire.
Uru rubyiruko ruvuga ko imirenge 21 yose ifite ibigo byigisha imyuga, ariko bagaragaza ko badafite aho bashyirira mu ngiro ubumenyi bahawe, kugira ngo bibafashe kwiteza imbere.
Umwe mu rubyiruko wahoze aha amakuru abinjiza Kanyanga mu gihugu, ariko nyuma akaza kubivamo agahitamo kwiga umwuga w’ububaji, avuga ko ubu atanga akazi kuri bagenzi be. Gusa ngo bagorwa no kutagira agakiriro.
Ati: ” Gusa, haramutse habonetse agakiriro, twabasha kwerekana ibyo dukora, tukabona abakiriya, bityo tukiteza imbere kurushaho.”
Uhagarariye Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Gicumbi, Basesayose Telesphole, avuga ko hari urubyiruko rwasoje amashuri ndetse n’urwahoze mu burembetsi rwize imyuga, rukaba rukeneye aho gukorera ibyo rwize.
Ati: “Ikibazo gikomeye dufite ni uko mu Karere hose nta gakiriro. Turasaba ubuyobozi gutekereza ku buryo twabona aho gukorera imyuga, kugira ngo twiteze imbere.”
Minisitiri w’Urubyiruko, Dr. Utumatwishima Abdallah, yasabye urubyiruko kwiga imyuga nk’inzira yo kurwanya ubushomeri, anasaba abarangije amashuri yisumbuye kutizera gusa akazi ko mu biro.
Ati: “Dukeneye ko n’abarangije amashuri yisumbuye, igihe batarabona akazi, batekereza kwiga imyuga, kuko bizabafasha kubona ibibatunga vuba.”
Avuga ko kuba imishinga inyuzwa muri Youth Connect yarageze mu Murenge wa Rubaya, wegereye umupaka wa Gatuna, kandi urubyiruko rwaho rukabasha gutsinda, ari intambwe ikomeye.
Ati: “Ikindi ni uko abajene bihuriza hamwe bagakora imishinga ibateza imbere kandi itanga akazi kenshi. Natwe aho muzahura n’imbogamizi tuzahita tubashyigikira.”
Kuri ubu imirenge yose mu karere ka Gicumbi yashyizwemo amashuri y’imyuga, aho hari umurenge umwe ufite ibigo bibiri, bigatuma mu mirenge 21 haboneka ibigo byigisha imyuga 25.
Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi iteganya gushyiraho ikigega gitanga inguzanyo ku rubyiruko rwiteje imbere, nta ngwate basabwa, ariko igishoro kikazajya gihabwa aberekanye imishinga ifatika itazateza igihombo.




EVENCE NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW i Gicumbi