Urubyiruko rwo mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, ruvuga ko ubu rwagaruriwe icyizere cyo kubaho nyuma y’uko rujyanwe kwiga imyuga, rugahabwa n’ibikoresho byo kubafasha guhanga imirimo.
Babigarutseho ku wa 26 Kamena 2025 mu gikorwa cyo kubashyikiriza imashini zifite agaciro ka Miliyoni 7 Rwf hagamijwe kubafasha kumenya imyuga irimo gutunganya imisatsi no kudoda.
Munezero Jacqueline umwe muri urwo rubyiruko wacikirije amashuri, avuga ko atari afite ubushobozi bwo kwiga ndetse agatekereza uko azajya abona ibikoresho nkenerwa nk’abandi bana b’abakobwa.
Ati ” Kuri ubu namaze kwigishwa imyuga kandi n’ubushobozi bwo kwiga nabwishyuriwe n’urwego rwa DASSO. Bampaye n’ imashini y’igishoro izamfasha gushyira mu bikorwa umwuga w’ubudozi nize, ndashimangira ko nta muntu wapfa kunshukisha amafaranga kuko igishoro cyo kwiteza imbere cyabonetse .”
Nathalie Muguraho we ashimangira ko kuri ubu ubuzima bwahindutse kuko nawe yishyuriwe kwiga imyuga amezi atandatu gusa ko ashaka aho kudodera kandi nyuma yo kwiteza imbere nawe yafasha abandi nk’uko nawe yafashijwe.
Ati “Nanjye nimbona nshoboye gutera imbere nzashaka umwe cyangwa babiri mwigishe ibyo banyigishije ku buryo tuzafatanya kwiteza imbere.”
Umuyobozi w’urwego rwunganira uturere mu gucunga umutekano, DASSO, mu karere ka Gicumbi, Nyangabo Umuganwa Jean Paul, avuga ko buri mwaka bagerageza gushaka abaturage badafite ubushobozi bakabashyigikira, muri gahunda yo gushyira umuturage ku isonga.
Ati “Biri mu nshingano gufatanya n’Akarere guteza imbere imibereho y’abaturage, twashyikirije imashini abana bari baracikishirije amashuri kugira ngo badakomeza guheranwa n’agahinda.”
Avuga ko hari abo bahaye imashini zitunganya imisatsi ndetse n’abahawe izo kudoda imyenda, byose bifite agaciro k’asaga Miliyoni.
Muri uyu mwaka urwego rwa DASSO mu Karere ka Gicumbi ruherutse kubacyira uwacitse ku icumu rumuha n’inka izamufasha kurera abana.

NGIRABATWARE EVENCE
UMUSEKE.RW/GICUMBI