Muhanga: Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Sholi, Niyibizi Slyvain hamwe n’Ushinzwe Umutekano barekuwe bemera guha uwo bakubise amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe (Frw 1 000, 000).
Gitifu Niyibizi Slyvain na Niyonshuti Albert Ushinzwe Umutekano mu Kagari ka Sholi barekuwe n’Ubushinjacyaha bari bafunzwe n’Ubugenzacyaha baregwa icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugore witwa Yamfashije Renatha bakamusiga ari intere.
Aba bombi bahakanaga ko batigeze bakubita uyu muturage, ndetse Gitifu akavuga ko bamugejeje ku biro by’Akagari adahari.
Yamfashije yabwiye UMUSEKE ko yahamagawe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye kugira ngo bamwunge n’abashinjwa kumukubita.
Ati: ”Nageze ku Rukiko baraduhuza mbasaba amafaranga harimo n’ayo nivuje bampa makeya nsubira mu rugo tutabyumvikanye.”
Yamfashije avuga ko yongeye guhamagarwa n’Ubushinjacyaha burabahuza bemera icyaha ko bamukubise basaba n’imbabazi arazibaha.
Ati: ”Icyo gihe cyose Gitifu na mugenzi we Mutekano babanje kuntumaho abagore babo batakamba ngo mbabarire abagabo babo.”
Yamfashije avuga ko nitabye Urukiko yamaze kwemera ko agiye gutanga imbabazi.
Ati: ”Mu Rukiko bansabye imbabazi bapfukamye bemera ko bankoreye ihohotera, twahise twiyunga bararekurwa ubu bari hanze.”
Gitifu Niyibizi Slyvain yirinze kugira icyo avuga kuri izo mbabazi yahawe.
Bamwe mu banyamategeko babwiye UMUSEKE ko Ubushinjacyaha bwashyize imbere ubutabera bwunga, no gukemura amakimbirane hatisunzwe Inkiko.
Ni umusingi w’Ubutabera bwunga, bwihuta, budahenze kandi budaheza.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.
Ariko Mwabayobozimwe Ibibintu Byogukubita Mubyirinde Kuko Akwihanira Ntago Byemewe Niba Umuntu Afatiwe Mwikosa Mushikirize Inzego Bireba Kuko Nicyo Zibazarashyiriweho Ubundi Inkiko Zigakora Akazi Kazo .