Gusinya amasezerano y’amahoro hagati ya Congo n’u Rwanda si iby’ejo

Yanditswe na Ange Eric Hatangimana
America yifuzaga ko muri uku kwezi kwa Gatandatu u Rwanda na Congo bizaba byageze ku masezerano ariko ntibirakunda (Photo Internet)

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Jean Patrick Nduhungirehe yavuze ko amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Congo agifite igihe mbere yo kuyasinya.

Ku wa Kane w’iki cyumweru Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb.Olivier Nduhungire yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubushinwa, Wang Yi. Bagirana ibiganiro.

Mu bihe bitandukanye kuri uwo munsi, Minisitiri Wang Yi yanagiranye ibiganiro n’intumwa za Congo ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Therese Kayikwamba na we wari i Beijing.

Byari byavuzwe ko muri uku kwezi kwa Gatandu hagati biteganyijwe ko u Rwanda na Congo bizasinya amasezerano y’amahoro.

Gusa, abinyujije kuri X yahoze ari Twitter, Minisitiri Olivier Nduhungirehe yatangaje ko nta masezerano azasinywa hagati ya Congo n’u Rwanda kuri iki Cyumweru.

Ati “Nta masezerano azasinywa ku Cyumweru tariki 15 Kamena, 2025 i Washington.”

Yavuze ko mu kwezi kwa Gatandatu hagati yari intego bihaye ariko ngo ntibyashobotse bitewe n’ “ukuri guhari mu biganiro biri kuba”.

Amb. Nduhungirehe avuga ko nyuma y’ibiganiro kuri email, guhura imbona nkubone ubu ari bwo inzobere za buri ruhande zatangiye ibiganiro i Washington.

Yagize ati “Intego ni ukuganiro ku bintu byumvikana, bifite ukuru kandi mu buryo buri ruhande rwungukiramo.”

Impuguke z’impande ziri kuganira nizimara kumvikana, izo nyandiko zizashyikirizwa ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga, nyuma zishyikirizwe Abakuru b’Ibihugu basinye amasezerano nk’uko Nduhungirehe yabitangaje.

Umubano w’u Rwanda na Congo wabaye mubi cyane ubwo umutwe w’inyeshyamba za M23 wuburaga intwaro ushinja Congo kutubahiriza amasezerano yagiranye na wo.

Congo ishinja u Rwanda gufasha M23 u Rwanda rukabihakana, rukayishinja gukorana na FDLR no guhonyora uburenganzira bw’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda.

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi