Hagaragajwe ibikibangamiye Ingo mbonezamikurire ‘ECD’

Yanditswe na TUYISHIMIRE RAYMOND
Hagaragajwe ibikibangamiye Ingo mbonezamikurire z’abana bato ‘ECD’

Umuryango Nyarwanda uharanira Iterambere ry’Umwana ,Urubyiruko n’umugore, Save Generations Organization, wagaragaje ko hakiri icyuho ndetse n’ibikibangamiye Ingo mbonezamikurire z’abana bato  (Early Childhood Development ,ECD).

Byagaragajwe ubwo kuwa Gatanu tariki ya 27 Kamena 2025, uyu muryango wamurikaga ubushakashatsi bw’ibanze ( assessment) bwakozwe  ku mikorere n’imitangire ya serivisi harebwa ibikibangamiye  izi ngo mbonezamikurire,hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi ritangirwamo.

Ubu bushakashasti bwakozwe mu turere twa Burera,Rutsiro,Nyarugenge, Rulindo na Nyagatare.

Umuhuzabikorwa w’umushinga wo kuzamura ireme ry’amashuri mato, ECD muri Save Generations Organization, NDAZIVUNNYE. Felix, avuga ko mu bushakashatsi bakoze, basanze mu ngo mbonezamikurire hakiri  ibyo gukosora.

Ati “ Twarebaga ingo mbonezamikurire zibera mu ngo , izo ku ishuri (School based, Community based). Niba ari ubuzima, tukareba ese bihagaze gute mu mashuri.

 Twagiye dusanga hakirimo imbogamizi. Ariko izo mvuga ni serivisi zitangirwamo, aho usanga abarimu bita kuri abo bana badafite ubumenyi buhagije, ibikoresho( Curriculum) zitarabageraho. Muri macye ababitaho bafite ubumenyi bucye bityo abana ntibabasha kungukiramo kugira ngo bagire imyigire myiza.

Ikijyanye n’ibikorwaremezo usanga amazu bigiramo, nta bikoresho bakoresha bakangura ubwonko. Icyo cyiciro cy’abo bana usanga hari aho hagikenewe gushyirwamo imbaraga kugira ngo bigere ku kigero byifuzwa.”

Avuga ko nubwo hakiri byinshi byo gukora muri ECD ariko bashima leta yatekereje porogaramu y’ingo Mbonezamikurire y’abana bato.

Umukozi wa Minisityeri y’Ubuzima ushinzwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi, Dr Joseph Gitera , avuga ko nyuma yo kuganira ku byavuye mu bushakashatsi, raporo izatangwa, izatanga igisubizo ku cyakorwa ngo imikorere ya ECD yitabweho.

Ati “ Nkuko ubushakashatsi bwabigaragaje haracyari byinshi byo gukora, ibijyanye n’imirire, haracyari ikibazo cy’ababyeyi bafite ubushobozi bucye bwo kubona indyo yuzuye, ikijyanye n’isuku n’isukura, kubura amazi cyangwa ubwiherero. Nitumara kubona raporo yanyuma, bizadufasha kumenya ahari icyuho no gushyira mu bikorwa ikifuzo nama ngo umwana abashe kurerwa neza,azamuke mu gihagararo no mu mitekerereze.”

Umuyobozi ushinzwe imirire y’umubyeyi n’umwana mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, NCDA, Macara Faustin, yabwiye UMUSEKE ko nubwo hagikenwe gushyirwamo imbaraga, abayeyi nabo bakwiye kubigiramo uruhare.

Ati “ Bariya bana bakura bafite ubwonko bukangutse, baragaburirwa .Ibijyanye n’imikurire ni hariya tubibona.Niyo mpamvu biri muri gahunda ya leta ko bagomba kujya muri ECD. “

Yakomeje ati “ Turasaba ababyeyi kujyana abana muri ECD.”

Bimwe mu byagaragaye muri ubu bushakashatse, harimo ko ababjijwe bangana na 83% bavuga ko bajyana abana kuri ECD  bajyanywe n’amaguru, ugereranyije n’abangana 10% bajyayo bakoresheje igare .Ni mu gihe 1.5% ari bo bajyanwa mu modoka zabo.

Ikindi ni uko abangana na 47.7% bakora urugendo ruri hagati y’iminota 10-30 bajya kuri ECD, 29.2% bakoresha iminota 10. Ni mu gihe abangana 5.4% bakora urugendo rungana n’isaha bajyana kuri ECD.

Hagaragajwe ko muri ECD ibikoresho , amazi n’isuku n’isukura bitaragerwaho uko bikwiye 

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi