Hagaragajwe intambwe yatewe mu kuzamura uburezi bw’abana b’inshuke

Yanditswe na MUGIRANEZA THIERRY
Abana biga mu mashuri y’incuke bageze kuri 45%

Minisiteri y’Uburezi yagaragaje ko hari byinshi byakozwe mu kuzamura umubare w’ abana biga mu mashuri y’inshuke birimo kongera umubare w’amashuri n’ingo mbonezamikurire, gushaka abarimu bafite ubushobozi no gukangurira ababyeyi kujyana abana kwiga muri ayo mashuri.

Ni ibyagarutsweho mu Nama yabaye ku wa Gatanu tariki ya 13 Kamena 2025, yaganiriwemo ishusho y’uburezi mu Rwanda hibandwa ku mashuri y’inshuke n’abanza.

Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta, abikorera, abafatanyabikorwa mu bijyanye n’uburezi, iribanda ku bibazo biri mu burezi ndetse nuko byahabwa umurongo mu kubishakira umuti urambye.

Imibare ya Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda igaragaza ko mu mashuri y’inshuke, abana bari munsi y’imyaka itatu bangana na 5500 mu gihe abafite imyaka itatu kugeza kuri itanu barenga 450.000.

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yavuze ko inama yo kuganira ku ishusho y’uburezi mu Rwanda, yatekerejweho mu kubaka umusingi uhamye w’uburezi.

Ati “Iyi nama iragaruka ku ngamba dufite mu kurushaho guteza imbere urwego rw’uburezi bukubiye muri gahunda y’Igihugu y’uburezi mu myaka itanu ndetse n’icyerekezo cy’Igihugu cya 2050.”Mu kiganiro cyagarutse ku burenganzira bwo kwiga mu mashuri y’inshuke, kwiyandikisha ku banyeshuri no kugira imfashanyigisho n’uburyo amashuri yakira abageze muri iki cyiciro.

Inzego zishinzwe uburezi mu Rwanda zagaragaje ko hari intambwe yatewe mu burezi bw’inshuke.

Umuyobozi Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), Dr. Flora Mutezigaju yavuze ko mu 2017 abana bitabiraga aya mashuri bari bacye cyane kuko mu bana barenga miliyoni ebyiri bagombaga kuba biga muri icyo cyiciro, abana bageze  ku bihumbi 200 bangana na 17% aribo bari muri ayo  mashuri .

Ati “Niyo mpamvu muri gahunda y’igihugu y’iterambere hashyizweho gahunda yo kuvuga ngo reka twongera umubare w’bana baza mu mashuri y’inshuke kubera akamaro k’amashuri y’inshuke.”

Yavuze ko hari intego yo kuba abana barenga ibihumbi 560 bagomba kuba bari muri ayo  mashuri.

Ati “Twabigezeho rero. Ubu ngubu abana bari mu mashuri y’inshuke bari ku kugero cya 45%.”

Yasobanuye ko hakozwe ibintu b’ingenzi birimo gushyiraho uburyo butandukanye bwo guha amahirwe abana benshi kugera kuri seirvisi z’uburezi bw’amashuri y’inshuke aho mu gihugu hari amashuri y’inshuke ndetse n’ingo mbonezamikurire z’abana bato.

Ubukangurambaga bwo gukangurira ababyeyi kujyana abana mu mashuri y’inshuke bwagaragajwe nk’icyafashije mu kuzamura abagana ishuri,  aho mu myaka ibiri abana bagana amashuri y’inshuke bikubye hafi kabiri bakava ku bihumbi 355 bakagera ku bihumbi 600 birenga.

Ati “Ikindi cyashyizwemo imbaraga ni ugushaka abarimu bafite ubushobozi.”

Yavuze ko mu mwaka byibuze buri mwaka amashuri 234 yubakwa afite icyiciro cy’amashuri y’inshuke cyangwa se amashuri asanzwe akongerwaho amashuri y’icyiciro cy’incuke.

Umubare w’amashuri y’inshuke wikubye kabiri mu myaka irindwi aho wavuye ku 5.207 mu 2017 ugera kuri 11.734 mu 2024.

Ibi byatumye u Rwanda rugera ku ntego yarwo ko nibura abana b’Abanyarwanda 45% bajya banyura mu cyiciro cy’amashuri y’inshuke mbere yo gutangira abanza.

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, ati “Ibyo twabigezeho ariko ntibihagije. Ni yo mpamvu ingamba nshya twafashe ari uko tuzamura iyo mibare tukagera muri 65% [mu myaka 5 iri imbere] banyura mu mashuri y’inshuke kugira ngo bajye batangira ay’ibanze biteguye, banashobore gutsinda neza.”

Minisitiri Nsengimana, yasabye ababyeyi kujyana abana babo mu ishuri kugira ngo bahabwe ubumenyi bakeneye.

Ati “Akamaro k’amashuri y’inshuke ni kanini. Ubushakashatsi bwerekana ko iyo umwana yize iki cyiciro neza bimushyira mu nzira yo gutsinda neza mu mashuri yose akurikira.”

Kugeza ubu mu Rwanda abana bagera kuri miliyoni 1,8 ni bo biga mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza [Lower primary], aho mu mwaka wa Mbere ari 746.241, uwa Kabiri [612.096] n’uwa Gatatu [536.121].

Ku rwego rw’Igihugu, impuzandengo y’abanyeshuri basibira muri icyo kiciro ingana na 25% aho umwana umwe muri batatu asibira mu Mwaka wa Mbere.

Minisitiri w’Uburezi Joseph Nsengimana yasabye ababyeyi kujyana abana mu mashuri y’inshuke 
Inzego zitandukanye zaganiriye ku cyafasha kuzamura uburezi

MUGIRANEZA THIERRY

 UMUSEKE.RW

 

Yisangize abandi