Amakipe atandukanye y’i Kigali, yatangiye kureba ijisho ryiza umwe mu bakinnyi bato beza bo hagati muri shampiyona y’u Rwanda, Hamiss Hakim ukinira Gasogi United.
Mu gihe amakipe akomeje gutandukana na bamwe mu bakinnyi batayahaye ibyo yifuzaga, anakomeje gushaka abandi beza bo kuzayafasha mu mwaka utaha w’imikino 2025-2026.
Umwe mu beza bakina hagati bashyira imipira ba rutahizamu, ukomeje guhangwa amaso n’amakipe y’i Kigali, ni Hamiss Hakim ugifite amasezerano y’umwaka umwe muri Gasogi United.
Uyu musore w’imyaka 23, bivugwa ko mu gihe ikipe ye yakwemera kugurisha amasezerano ye, ashobora kwerekeza mu ikipe imwe mu izikomeye zo mu Mujyi wa Kigali. Hakim nk’umwe mu bato beza batanga icyizere, ni umusore uri mu bafatiye runini ikipe ye ukurikije imyaka ibiri ishize.
Mu mwaka w’imikino 2023-2024, Hamiss yakinnye imikino 27, agira uruhare mu bitego 11 nyuma yo gutsinda bitanu akanatanga imipira itandatu yavuyemo ibindi bitego. Mu 2024-2025, yakinnye imikino 26 agira uruhare mu bitego icyenda nyuma yo gutsinda bine akanatanga imipira itanu yavuyemo ibindi bitego.
Mu 2022-2023, ni bwo Hamiss yaje muri Gasogi United avuye muri Vision FC yakinaga mu cyiciro cya Kabiri icyo gihe.
Ni umusore kandi wamagawe mu bakinnyi 30 b’ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru, Amavubi, yiteguraga gukina na Bénin mu Ukwakira 2024 mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2025.





UMUSEKE.RW