Huye: Abikorera beretswe amahirwe ari mu guha akazi abafite ubumuga

Yanditswe na MUGIRANEZA THIERRY
Abikorera babwiwe ko abantu bafite ubumuga bashoboye bityo bakwiye bakwiye kubaha akazi

Ihuriro ry’Abantu bafite Ubumuga mu Rwanda, NUDOR, ryagaragarije abikorera bo mu Karere ka Huye amahirwe ari mu guha akazi abantu bafite ubumuga arimo kuba bita ku nshingano bahawe no kuba barangwa no kwiyemeza kwesa umuhigo.

Babyeretswe mu nama y’ubuvugizi ku itangwa ry’umurimo ku bantu bafite ubumuga by’umwihariko urubyiruko yabaye ku wa Kane tariki ya 5 Kamena 2025.

Inama yahuje Urubyiruko rufite ubumuga rwahuguwe mu myuga itandukanye hamwe n’abahagarariye abafite ubumuga bari mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya (VSLGs), ba rwiyemezamirimo batandukanye bakorera mu Karere ka Huye ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere.

Mukansanga Charlotte utuye mu Karere ka Huye avuga ko afite umuvandimwe we ufite ubumuga ariko akaba yararangije amasomo ku rwego rwa Kaminuza mu bijyanye n’ubwubatsi, ariko ko yabuze akazi kuva mu 2019.

Ati ” Afite ubumuga bw’ingingo ku buryo atajya abasha kumenya amakuru y’ahari akazi aba ari mu cyaro iyo ngiyo.”

Pasteur Rwamunyana Juvenal umwarimu muri Kaminuza y’Abapolotesitanti mu Karere ka Huye avuga ko abantu bafite ubumuga bashoboye ashingiye ku munyeshuri bigeze kwakira ufite ubumuga bwo kutabona aje kwiga mu ishami ry’uburezi nyuma atsinda neza, biyemeza kumuha akazi.

Ati” Yahawe akazi, dukorana amezi arindwi yakoraga akazi ke neza agakoresha telefone na mudasobwa. Afite ubwenge bwo ku rwego rwo hejuru.”

Avuga ko icyo yabonye mu bantu bafite ubumuga ari ukubahiriza gahunda no kwita ku nshingano bafite.

Nshimyumuremyi Theonest rwiyemezamirimo mu karere ka Huye yavuze ko nyuma y’ibiganiro bagiranye na NUDOR bahinduye imyumvire y’uko bafataga abantu bafite ubumuga ku murimo.

Umukozi wa NUDOR muri porogramu ishinzwe guteza imbere imibereho y’abantu bafite ubumuga by’umwihariko mu mushinga Dukore Twigire, Murekatete Bridget ,yasobanuye ko impamvu ari kugira ngo ba rwiyemezamirimo bikorere bongere kwibutswa ko abantu bafite ubumuga bashoboye akazi.

Ati ” Twabakunguriye y’uko abafite ubumuga nabo bashoboye yaba abize ibisanzwe byo mu mashuri ndetse n’abahuguwe imyuga itandukanye barimo abadozi, abasuderi, ababoha imipira. “

Akomeza agira ati”Twakoze n’imurikabikorwa rito rigaragaza ukuntu abafite ubumuga bamaze kwiteza imbere nyuma yo guhurizwa hamwe.”

Yavuze ko hari abantu bagifite imyumvire mibi y’uko umuntu ufite ubumuga agiye mu kazi atagakora neza ariyo mpamvu bakomeje kwigisha abatanga imirimo.

Ati ” Mu ngero batanze bagaragaje ko umuntu ufite ubumuga iyi agiye mu kazi kuko nta birangaza aba afite, agakora neza n’umutima nama.”

Asobanura ko NUDOR irajwe inshinga nuko umuntu ufite ubumuga aba mu buzima budahezwa ndetse akabaho afite icyo akora.

Ibarura Rusange ryakozwe mu 2022 ryagaragaje ko abantu bafite ubumuga mu Rwanda bagera kuri 391.775, bangana na 3,4% bya miliyoni zisaga 13 z’abatuye u Rwanda, barimo abagore 216.826 n’abagabo 174.949.

Leta y’u Rwanda yagiye ishyiraho ingamba nyinshi zigamije gukuraho inzitizi zitandukanye zitiza umurindi ihezwa ry’abafite ubumuga ndetse ishyiraho n’amategeko abarengera, ubukangurambaga mu kujya kwiga, byanaherekejwe no gushyiraho inzego zivugira abafite ubumuga.

Ubwo habaga inama rusange ya 14 y’Igihugu y’abafite Ubumuga muri Werurwe ya 2024 hatangajwe ko hatewe intambwe ishimishije mu guhindura no Kwita k’ubuzima bw’abafite ubumuga.

Icyo gihe hagaragajwe ko mu myaka 30 ishize u Rwanda rubohowe, hasinywe amasezerano Mpuzamahanga arengera ababfite ubumuga, by’umwihariko uru rwego rwishimira intambwe rwagezeho yo kubona igitabo cy’ururimi rw’amarenga.

Abikorera beretswe inyungu ziri mu guha akazi abantu bafite ubumuga
Abantu bafite ubumug nabo bagaragaje ibyo bamaze kugeraho
Hamuritswe bimwe mu byo bamaze kugeraho

MUGIRANEZA THIERRY

UMUSEKE / HUYE 

 

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *