Amasaha make mbere y’uko mu Akarere ka Musanze hakinirwa imikino ya nyuma y’irushanwa rya “Umurenge Kagame Cup 2025”, habanje kuba ijoro rya siporo rusange rizwi nka “night run”, yitabiriwe n’abanya-Musanze bari bayobowe na Meya w’Akarere ka Musanze.
Ku wa Gatandatu wa tariki ya 14 Kamena 2025, mu Akarere ka Musanze, hateganyijwe imikino ya nyuma y’irushanwa ry’Imiyoborere Myiza ryitiriwe Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame.
Isozwa ry’iri rya rushanwa rya “Umurenge Kagame Cup”, ryabanjirijwe n’ijoro rya siporo [night run], yitabiriwe n’abaturage bo mu Akarere ka Musanze bari bayobowe n’Umuyobozi w’aka Karere.
Biteganyijwe ko imikino isoza irushanwa rya “Umurenge Kagame Cup”, izaba irimo umupira w’amaguru mu bagabo n’abagore, Basketball mu byiciro byombi, Volleyball mu byiciro byombi, gusiganwa ku magare, gusiganwa ku maguro, gusimbuka urukiramende no kubuguza.











UMUSEKE.RW