I Musanze habaye “Night-Run” itegura isozwa rya “Umurenge Kagame Cup”

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Amasaha make mbere y’uko mu Akarere ka Musanze hakinirwa imikino ya nyuma y’irushanwa rya “Umurenge Kagame Cup 2025”, habanje kuba ijoro rya siporo rusange rizwi nka “night run”, yitabiriwe n’abanya-Musanze bari bayobowe na Meya w’Akarere ka Musanze.

Ku wa Gatandatu wa tariki ya 14 Kamena 2025, mu Akarere ka Musanze, hateganyijwe imikino ya nyuma y’irushanwa ry’Imiyoborere Myiza ryitiriwe Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame.

Isozwa ry’iri rya rushanwa rya “Umurenge Kagame Cup”, ryabanjirijwe n’ijoro rya siporo [night run], yitabiriwe n’abaturage bo mu Akarere ka Musanze bari bayobowe n’Umuyobozi w’aka Karere.

Biteganyijwe ko imikino isoza irushanwa rya “Umurenge Kagame Cup”, izaba irimo umupira w’amaguru mu bagabo n’abagore, Basketball mu byiciro byombi, Volleyball mu byiciro byombi, gusiganwa ku magare, gusiganwa ku maguro, gusimbuka urukiramende no kubuguza.

Abanya-Musanze bakoze “night run” itegura isozwa ry’irushanwa rya “Umurenge Kagame Cup 2025”
Meya w’Akarere ka Musanze (uri hagati), yari mu bitabiriye iyi siporo rusange
Meya Nsengimana Claudien, yagaragaje ko akunda siporo
Abanya-Musanze bongeye kugaragaza urukundo bakunda siporo
Ni siporo yarimo inzego z’abantu batandukanye
Bagaragaje ko bazi akamaro ko gukora siporo
Amakipe azahatanira igikombe muri Basketball mu byiciro byombi
Amakipe yageze ku mukino wa nyuma mu mupira w’amaguru mu byiciro byombi
Gahunda yo guhatanira umwanya wa gatatu mu mupira w’amaguru mu byiciro byombi
Gahunda y’imikino ya nyuma muri Volleyball mu byiciro byombi
Gahunda y’imikino ya nyuma muri Sitball mu byiciro byombi

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi