Ibyo wamenya ku mukino uzahuza FAPA n’abanya-Uganda

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Ubuyobozi bw’Ihuriro ry’abahoze bakinira ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi, rizwi nka “FAPA”, bwavuze ko umukino mpuzamahanga wa gicuti uzabahuza n’abanya-Uganda barimo abahoze bakinira Uganda Cranes, ufite igisobanuro kinini ku bijyanye n’umubano w’Ibihugu byombi.

Uyu mukino mpuzamahanga wa gicuti, uzahuza FAPA na Flair 50 FC yo muri Uganda irimo abatarabigize umwuga ndetse na bamwe mu bahoze bakinira ikipe y’Igihugu ya Uganda y’umupira w’amaguru [Uganda Cranes]. Uteganyijwe kuzakinwa ejo Saa yine z’amanywa kuri Kigali Pelé Stadium.

Aganira n’itangazamakuru, Murangwa Eric Eugène uyobora FAPA, yasobanuye impamvu nyamukuru yo gutekereza gukina uyu mukino mpuzamahanga ariko kandi avuga bimwe mu bisanzwe biranga iri huriro ry’abakiniye Amavubi.

Ati “Ni bo babidusabye. Baravuga bati twifuza gusura u Rwanda ariko byaba byiza dusuye u Rwanda tuje no kugira icyo tuhakora. Bati mushobora kuzatwakira tugakina umukino, tuti rwose mu Rwanda abashyitsi duhora tubaha ikaze. Twumvikana umunsi, turabitegura ku itariki ya 21 Kamena akaba ari bwo uwo mukino uzakinwa.”

Yakomeje avuga ko gahunda yo gukomeza gutsura umubano n’ibindi bihugu biciye muri FAPA, bizakomeza kuko iki ari intangiriro.

Ati “Ni intangiriro rero, ejobundi mu mezi abiri ari imbere cyangwa atatu tuzakina n’abandi bamwe mu baturanyi bacu.”

Murangwa yasabye Abanyarwanda kuzaza kubashyigikira muri uyu mukino ufite igisobanuro kinini ku bihugu byombi kugira ngo bereke abashyitsi ko babishimiye, kandi abizeza kuzongera kubona amwe mu mazina y’abahoze bakinira Amavubi mu myaka yashize.

Uyu muyobozi ubwo yari abajijwe icyo iri huriro rigamije n’icyo rimariye abakiniye ikipe y’Igihugu, yasubije ko ari umuyoboro mwiza wo kubafasha kongera guhabwa agaciro no gutanga umusanzu mu iterambere rya ruhago mu Rwanda.

Ati “Abantu bakinnye mu ikipe y’Igihugu, ni abantu baba barageze ku nzego zisumba izindi mu mupira w’amaguru. Nta bwo byaba ari byiza y’uko umuntu wakiniye ikipe y’Igihugu imyaka itandatu, irindwi, icyenda, 10, arangiza gukina ntuzongere kumenya aho aba, ntazongere kugira ikintu afasha abantu.”

“FAPA rero ni umuyoboro wo gutuma aba bantu badatakaza agaciro ka bo. Icya Kabiri cy’ingenzi, ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry’umupira w’amaguru. Uwo musanzu dutanga ni uwuhe, ni ujyanye n’ubunararibonye twifitemo muri rusange, bushobora gukoreshwa mu iterambere ryo gufasha abana bakiga umupira. Benshi muri twe turi abatoza, n’abatari abatoza hari icyo bafasha uwo mwana.”

Bamwe mu bari muri iri huriro bahoze bakinira Amavubi, barimo Sibomana Abdoul, Mutarambirwa Djabil, Karim Kamanzi, Haruna Niyonzima, Nshizirungu Hubert, Munyemana Nuru, Higiro Thomas [ubatoza], Ndayishimiye Eric, Ndoli Jean Claude, Romami André, Romami Marcel, Kibaya Daddy n’abandi.

FAPA irimo abakiniye Amavubi myaka ishize
Murangwa Eric uyobora FAPA, yasobanuye impamvu y’uyu mukino wa gicuti

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi