Mu gihe benshi bahangayikishijwe n’ihindagurika ry’ibihe, mu Kagari ka Mukono mu Murenge wa Bwisige, haba mu mvura nyinshi cyangwa izuba rikaze, abahinzi baramwenyura kubera umusaruro mwinshi babona ku buso buto, binyuze mu buhinzi bwa kijyambere.
Ni akamwenyu gaturutse ku mpinduka zagezweho binyuze mu buhinzi bukorerwa mu nzu zizwi nka ‘Greenhouse’, aho bahinga imboga n’imbuto, bigatuma babona umusaruro uhoraho ubafasha gukirigita ifaranga.
Greenhouse ni inzu yubakishwa ibyuma, igasakarwa na shitingi ibonerana ariko itinjiza izuba ryinshi.
Niyigena Jean d’Amour, umwe mu banyamuryango ba Koperative Tuza Bwisige, avuga ko bagihinga hanze bahuraga n’ibihombo, kuko rimwe na rimwe imyaka yabo yatwarwaga n’isuri cyangwa ikangizwa n’izuba rikabije.
Ati: “Ubu ni twe dutegeka igihe imvura igomba kugwa — byose tubikorera imbere muri Greenhouse.”
Yongeraho ko, bagendeye ku biti bya puwavuro bahinze muri greenhouse imwe muri iki gihembwe, bateganya ko umusaruro uzagera byibura kuri miliyoni 32 Frw.
Ati: “Iyo twagemuye ku isoko i Kigali, abantu baratangara, bakunda imboga zacu kuko ari nziza cyane.”
Mukandahiro Drocella, Perezida wa Koperative Tuza Bwisige, avuga ko bahinga ibihembwe byinshi ugereranyije n’ahandi hanze kuko badategereza imvura, ahubwo bakoresha amatiyo asakaza amazi mu bihingwa biri muri iyo nzu.
Ati: “Ibihingwa biri muri greenhouse ntibikunze kurwara nk’ibihingwa bihinze hanze, kuko bihabwa uburyo bwo kwirinda indwara zituruka ku bindi bihingwa n’ibiti biri hafi y’umurima.”
Uyu mubyeyi uyobora iyi koperative igizwe n’abanyamuryango 51, na we ashimangira ko mbere bahingaga ku gice cya hegitari bagataha amara masa.
Ati: “Urabona uko hameze, turageramo tukisetsa, kuko buri wese agomba gukuramo iterambere. Twabariye igiti kimwe ko tuzajya tugisaruraho byibura ibiro umunani.”
Gusa asaba ko izi nzu zashyirwa kuri nkunganire kugira ngo zibashe kwigonderwa n’abahinzi batandukanye, zitange umusaruro mu gihe gito, bityo umuturage arusheho gutera imbere ndetse n’igihugu muri rusange.
Ati: “Nk’iyi greenhouse yatwaye miliyoni 25 Frw, urumva si buri wese wayabona. Bibaye ngombwa, leta yashyira iyi gahunda mu igenamigambi kugira ngo igere kuri benshi kandi idahenze.”
Kagenza Jean Marie Vianney, uyobora umushinga wa Green Gicumbi, ashimangira ko Koperative ya Tuza Bwisige ari icyitegererezo cy’uko ubuhinzi bwa kijyambere bushobora guhindura ubuzima bw’abaturage.
Ati: “Ubuhinzi bwo mu nzu bugenzura ibyonnyi n’indwara, kandi ugakoresha amazi n’ifumbire uko ubishaka.”
Avuga ko kugeza ubu, uyu mushinga umaze kubakira abaturage Greenhouse enye, izindi 12 zikaba ziri gutunganywa, intego ikaba ari ukubaka 20 mbere y’uko umushinga urangira.
Ati: “Ubuhinzi bwo mu mazu ni bumwe mu buryo bushobora guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, kandi nubwo bihenze, umusaruro ubivamo ni mwinshi.”
Abiganjemo urubyiruko barasabwa kwitabira ubuhinzi bwo muri Greenhouse kugira ngo u Rwanda ruzabashe kwihaza mu biribwa mu myaka iri imbere, kuko umubare w’abaturage ukomeje kwiyongera, mu gihe ubutaka butiyongera.




NDEKEZI JOHNSON
UMUSEKE.RW i Gicumbi