Nyaruguru: Ihuriro ry’imiryango iharanira iterambere n’uburenganzira bw’abagore n’urubyiruko basuye urwibutso rwa Cyahinda.
Abagize ihuriro ry’imiryango iharanira iterambere n’uburenganzira bw’abagore n’urubyiruko (YWEN) bunamiye inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Bari kumwe na bamwe mu barokokeye mu karere ka Nyaruguru, basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Cyahinda, basobanurirwa amateka yaranze jenoside na mbere yayo – ubwo abatutsi bicwaga bitwa ibyitso.
Perezida wa IBUKA mu karere ka Nyaruguru, Habimana Syldio yashimiye ihuriro ry’imiryango iharanira iterambere n’uburenganzira bw’abagore n’urubyiruko ku gitekerezo bagize.
Yongeyeho ati “Mujye iteka muzirikana abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baba bakeneye kwegerwa mu buryo butandukanye.”
Bamwe mu bagize iri huriro bavuze ko ari umwanya wo kujya usubiza amaso inyuma bagasobanurirwa ubukana jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yakoranwe, ingaruka yasize zirimo ibikomere bigaragara n’ibitagaragara.
Uwamariya Assoumpta ugize inama y’ubutegetsi mu ihuriro YWEN yagize ati “Byibura iyo tuje tukabwirwa amateka biduha ishusho y’ubukana bwa Jenocide, ariko bikadutera imbaraga zo kurwanya ikibi, no gushyigikira ibyiza twirinda amacakubiri ayo ariyo yose, ku buryo Jenoside itazongera kubaho ukundi.”
Maranatha Msaranatha ushinzwe gushyira mu bikorwa imishinga nawe yagize ati “Ubwabyo kubwirwa amateka y’ibyabaye muri Jenocide yakorewe Abatutsi, natwe biduha umukoro wo kuzabwira no gusobanurira amateka abazadukomokaho kuko utamyenye iyo avaha iteka ntamenya iyo ajya.”
Umuyobozi w’ishami ry’imiyoberere myiza mu karere ka Nyaruguru, Muhizi Bertin yasabye abagize iri huriro kurwanya abahakana bakanapfobya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 cyane cyane kumbuga nkoranyambaga aho abenshi biganje.
Yagize ati “Ntimukite ku bapfobya jenoside yakorewe Abatutsi kuko ubwabyo ni amateka arivugira dushimira ubuyobozi bwiza bw’igihugu cyacu burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, we utureberera aya mateka akabungabungwa.”
Ihuriro ry’imiryango 13 iharanira iterambere n’uburenganzira bw’abagore n’urubyiruko (YWEN) ryashyikirije inkunga abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kugira ngo izabafashe mu mibereho yabo ya buri munsi, no kubafasha kudaheranwa n’amateka ya Jenoside, bityo bakaba bakwiteza imbere mu mirimo mito n’iciriritse.


Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyaruguru