Umutoza, Kirasa Alain yavuze ko n’ubwo Mukura VS yamwifuje ndetse yemera kumuha byose, atari gutandukana na Gorilla FC kubera imishinga batangiranye ubwo yayigeragamo.
Nyuma yo gusoza amasezerano ye mu ikipe ya Gorilla FC, Kirasa Alain ari mu batoza bifujwe nk’umusimbura wa Afhamia Lotfi watozaga Mukura VS ariko akerekeza muri Rayon Sports.
Uyu mutoza wemera ko bamuganirije, we yahisemo kuguma mu ikipe yari asojemo amasezerano kubera impamvu yasobanuriye UMUSEKE mu kiganiro cyihariye bagiranye.
Ati “Mukura twaraganiriye ariko Gorilla FC ni yo yabanzaga. Nahisemo kongera amasezerano muri Gorilla FC kuko ni ikipe twakoranye neza mu bwumvikane n’ubuyobozina Staff. Kandi ni ikipe ihagaze neza mu kijyanye n’amikoro.”
Kirasa kandi yakomeje avuga ko ikindi kiri mu byatumye ahitamo kuguma i Kigali, ari imishinga batangije ubwo yageragara muri iyi kipe kandi igomba gukomeza mu mwaka w’imikino 2025/2026.
Ati “Ku mushinga dufite uyu mwaka w’imikino 2025/2026, tuzongeramo abakinnyi batatu gusa tuzagura hanyuma tuzazamura abakinnyi bane bato mu ikipe yacu y’abatarengeje imyaka 20. Tuzarekura abakinnyi hafi barindwi basoje amasezerano.”
Yavuze ko amazina ndetse n’imyanya by’abakinnyi bashya bazinjira, bizatangazwa mu minsi iri imbere ubwo kubarambagiza bizaba byarangiye. Kirasa yongereye amasezerano azageza mu 2027.
Ikipe ya Gorilla FC yasoje shampiyona y’umwaka ushize w’imikino 2024/2025, iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 40.

UMUSEKE.RW