Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda yatangije Internet yihuta kurusha izindi zari zihari ya 5G igiye guhindura byinshi mu mikorere ishingiye ku ikoranabuhanga mu Rwanda.
Ubuyobozi bw’iyi sosiyete bwagaragaje ko iyo Internet igiye gukoreshwa mu bikorwa bitandukanye birimo iby’ubuvuzi, ubuhinzi, guhanga udushya, urwego rw’uburezi n’ibindi.
Sosoiyete ya MTN itangaza ko “iyi internet ya 5G ifite kandi ubushobozi burenze kuyikoresha kuri telefone gusa. Ishobora gukoreshwa nko mu kwihutisha ibikorwa by’inganda, n’ibindi bikorwa by’ikoranabuhanga.”
Ku wa 15 Gicurasi 2025, nibwo iyi sosiyete yatangaje ko yagejeje Internet ya 5G mu Rwanda ku nshuro ya mbere, ikaba yaratangiye kuboneka kuri site ya Kigali Heights/KCC.
Kugeza ubu iyi internet ya 5G igiye gushyirwa muri site zirenga 51 mu mujyi wa Kigali ndetse no mu Karere ka Kamonyi gaherereye mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda.
Izashyirwa ahakunze guhurira abantu benshi nko muri stade, inyubako zakira inama, ibigo by’amashuri n’ibigo by’ikoranabuhanga bitandukanye.
Didas Ndoli, umwe mu bayobozi muri MTN Rwanda aavuga ko muri Kigali hamaze gushyirwaho iminara ishobora kwakira no gusakaza iyi Internet.
Ati “5G ni ikoranabuhanga rigezweho, ni urundi rwego tugezeho, twari tumaze iminsi dufite 4G twarabanje kuri 3G, ariko 5G irenze kuba ari iyo gukoresha kuri telefoni…5G yo izana ubundi bushobozi bushobora gutuma ibindi bikorwa byakora kuko iba ifite ubundi bushobozi bw’umuvuduko.”
Iyi 5G ngo ishobora koroshya uko abaganga barimo kwita ku murwayi bari ahantu hatanduka bakorana kuko idacika. Izanakoreshwa mu nganda kubera ko ngo hari aho bakenera Internet yihuta kimwe no kuba yakoreshwa mu buhinzi mu bijyanye no kuhira imyaka.
Muri Africa ibihugu bya Angola, Africa y’Epfo, Nigeria, Kenya, Zambia na Zimbabwe ni byo byari bifite iyi Internet ya 5G inyaruka.
UMUSEKE.RW