Irushanwa “Esperance Football Tournament” rikomeje kwigarurira imitima y’abanyamupira

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Mu gihe riri kugana ku musozo, irushanwa “Esperance Football Tournament 2025”, rikomeje kuryohera abatari bake basanzwe bakunda ruhago urw’akadosohoka.

Iri rushanwa ryatangiye ku wa 14 Kamena 2025, ubu rigeze muri ¼ cy’irangiza aho ndetse ikipe ya Golden Generation yamaze kugera muri ½ nyuma yo gutsinda Buja City ibitego 3-1.

Ibi bitego byatsinzwe Hakizimana Ismael, Harerimana Aboudallaziz “Rivaldo” na Iradukunda Djarudi, byatumye iyi kipe yiganjemo abakiri bato ikatisha itike yo kuzakina muri ½ cy’irushanwa “Esperance Football Tournament 2025.”

Uretse kuba irushanwa rigeze aho rukomeye, abatari bake bakunda umupira w’amaguru mu Rwanda, bakomeje kuryoherwa n’imikino. Ikirenze kuri ibi kandi, abayobozi b’amakipe atandukanye ntibasiba kuza kwihera ijisho hatavuyemo n’abatoza basanzwe mu cyiciro cya mbere n’icya Kabiri muri shampiyona y’u Rwanda.

Kuri Tapis Rouge i Nyamirambo ahari kubera iyi mikino, hamaze guhinduka uruganiriro rw’abanyamupira aho mu batahasiba, haba hanarimo n’abasanzwe  akora umwuga wo kuranga abakinnyi [football agents] n’abandi.

Imikino ya ¼, izakomeza ejo Saa cyenda z’amanywa aho Start Morning izakina na Native Sport. Golden Generation yamaze kugera muri ½, izahura n’izasezerera indi hagati ya Stella FC na Young Boys.

Ni ahantu heza ho guhurira n’inshuti
Biragoye ko wahabura abanyamupira
Mbere y’umukino hafatwa umunota wo Kwibuka
Abanyamupira ni bo bahemba ababa bitwaye neza
Golden Generation yageze muri 1/2
KNC ni umwe mu baza kwihera ijisho iyi mikino
Umuntu wese ufite urukundo rwa ruhago mu Rwanda, umusanga kuri Tapis Rouge kubera irushanwa “Esperance Football Tournament”
Ni ahantu heza ku banyamupira
Umuyobozi wa Rwanda Premier League, Hadji Yussuf Mudaheranwa, ni umwe mu bajya baza kwihera ijisho iyi mikino
Ni ahantu ushobora gusohokanira umukunzi
Rugaju Reagan ni umwe mu baryoheje iri rushanwa
Abatoza n’inshuti za bo, baza kwihera ijisho
Munyakazi Sadate ni umwe mu mazina manini y’abarebye iyi mikino

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *