Intambara yari imaze iminsi 12 hagati ya Israel na Iran yahoshejwe no kuba buri ruhande rweye guhagarika kurasa ku rundi, gusa mu masaha ya nyuma Iran yashinjwe kurasa kuri Israel, na Israel yemeye ko yarashe kuri Iran ariko ihita ibihagarika.
Perezida Donald Trump yemeje ko agahenge ko guhagarika intambara katangiye kubahirizwa nyuma y’uko impande ziri mu ntambara zumvikanyeho.
Mu butumwa Perezida Donald Trump yashyize kuri X yahoze ari Twitter mu magambo ye yavuze ko “ashimira buri wese. Byemejwe na Israel na Iran ko hagati yabyo habaho guhagarika intambara.”
Yakomeje yandika ko mu masaha atandatu uhereye igihe bumvikanye, igihe Israel na Iran byemeye gucisha make “bakarangiza ibikorwa byari byateguwe!” (Trump yavugaga ibitero buri ruhande rwari rwateguye kugaba ku rundi).
Perezida Trump yavuze ko nyuma y’ibyo bikorwa, nihashira amasaha 12 intambara iba ifatwa ko yarangiye.
Kubera ibyo, Iran yahawe amasaha 12 yo kuba yamaze gukora ibyo yateguye ikubahiriza agahenge ko guhagarika intambara, na Israel ihabwa andi masaha 12 yo guhagarika intambara, bivuze ko mu masaha 24 intambara yari imaze iminsi 12 iba irangiye nk’uko Donald Trump yabivuze.
Perezida Trump yashimiye Iran na Israel kureba kure bigakoresha ubwenge bekemera guhagarika intambara imaze iminsi 12.
Buri ruhande ragabye igitero cya nyuma
Israel ishinja Iran kurasa ku mujyi wa Be’er Sheba hashize akanya ibihugu byombi byumvikanye guhagarika intambara.
Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian yavuze ko igihugu cye kizubahiriza agahenge ko guhagarika intambara nk’uko byemejwe na Perezida Donald Trump, ariko Israel na yo igashyira mu bikorwa ibyo yiyemeje.
Mu kiganiro Perezida wa Iran yagiranye kuri telefoni na Minisitiri w’Intebe wa Malaysia, Anwar Ibrahim, Pezeshkian yagize ati “Israel niramuka itarenze ku gahenge ko guhagarika intambara, Iran ntizigera ikarengaho.”
Perezida wa Israel, Isaac Herzog yasuye aho ibisasu bya nyuma bya Iran byaguye i Beersheba. Yavuze ko Israel yakuyeho ibikangisho bya Iran by’intwaro kirimbuzi kuri Israel, ku karere irimo no ku isi.
Yashimiye abayobozi, abakuriye ingabo na Perezida wa leta zunze ubumwe za America, Donald Trump, n’ingabo zirwanira mu kirere za America.
Perezida Donald Trump yavuze ko guhagarika intambara byatangiye kubahirizwa. Ati “Israel ntabwo yongera gutera Iran. Indege zose zirahurira hamwe ubundi zitahe, zirakora umwiyereko wa gicuti kuri Iran. Nta muntu ukomereka, guhagarika intambara byatangiye kubahirizwa. Mbashimiye kwita kuri iki kibazo.”
Trump avuga ko Israel na Iran byombi byifuzaga kurangiza intambara ku rwego rumwe.
Buri ruhande rurivuga imyato ko ari rwo rwatsinze intambara, ku murwa mukuru wa Iran, abaturage ibihumbi bahuriye hamwe babyina intsinzi, buri wese afite ibendera ry’igihugu cye.

UMUSEKE.RW