Israel yabonye umurambo w’umusirikare n’abantu 2 bashimutiwe muri Gaza

Yanditswe na Ange Eric Hatangimana
Abantu batatu bari bashimutiwe muri Gaza basanzwe barishwe

Igisirikare cya Israel cyatangaje ko cyaguye ku mirambo y’abantu batatu barimo abashimutiwe muri Gaza.

Ubutumwa IDF yanyujije kuri X yahoze ari Twitter yanditse ko imirambo itatu, uwa SSGT Shay Levinson, Yonatan Samerano n’uwa Ofra Keidar, yabonetse.

Aba bose bari mu bantu bashimuswe na Hamas bamaze iminsi 625.

Minisitiri wa Israel, Benjamin Netanyahu na we yavuze kuri iyi nkuru, avuga ko iriya mirambo yatahuwe ku wa Gatandatu mu gikorwa cya gisirikare muri Gaza.

Yashimiye abayobora ingabo n’abasirikare bakoze kiriya gikorwa kikagenda neza.

Muri uku kwezi igisirikare cya Israel kimaze kubona imirambo y’abantu 8 mu bashimuswe na Hamas.

Netanyahu avuga ko kubohora abafashwe bunyago muri Gaza bikomeje kujyana n’ibitero kuri Iran.

Yagize ati “Ntituzaruhuka kugeza ubwo tuzacyura abashimuswe bose, abapfuye n’abakiri bazima.”

BBC ivuga ko Keidar wari ufite imyaka 71 yishwe tariki 07/10/2023  umurambo ujyanwa muri Gaza.

Staff Sgt Levinson yatangiye kurwana n’abari bateye, kuri iriya tariki agwa mu mirwano

Igisirikare cya Israel kivuga ko Levinson yari afite imyaka 19 y’amavuko.

Tariki ya 07/10/2023 wabaye umwe mu minsi mibi kuri Israel aho abantu 1,200 biciwe mu gitero cya Hamas abantu 251 batwarwa bunyago.

Kugeza ubu intambara Israel yatangije kuri Gaza imaze guhitana abantu 54,677. Israel ivuga ko abantu 54 bakiri mu maboko ya Hamas yabashimuse, harimo abagera kuri 31 bapfuye.

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi