UPDATES: Israel na Iran byiyemeje guhagarika intambara

Yanditswe na Ange Eric Hatangimana
Israel ishinja Iran kurasa ku mujyi wa Be’er Sheba

UPDATES: Perezida Donald Trump yemeje ko Israel na Iran byiyemeje guhagarika intambara. Gusa igihe ibi bihugu byari byiyemeje cyageze bigifite amashagaga yo kurasana, aho Iran bivugwa ko yarashe kuri Israel hagapfa abantu 4, Israel na yo yari yakomeje kurasa kuri Iran.

Perezida Donald Trump avuga ko buri ruhande rwishe agahenge ko guhagarika intambara kari kumvikanyweho. Yagize ati “Iyo mvuze agahenge mu masaha 12, ntabwo uhita ujya kurekura ibintu byose ufite mu isaha ya mbere. Ntabwo nishimiye Israel ibyo yakoze mu gitondo kubera agasasu kamwe yenda karashwe ku bw’amakosa. Ntabwo kigeze kagwa. Ntabwo mbyishimiye.”

Israel ishinja Iran kurasa ku mujyi wa Be’er Sheba hashize akanya ibihugu byombi byumvikanye guhagarika intambara.

Kubera ibyo igisirikare cya Israel cyavuze ko gisubizanya imbaraga Iran, na yo ivuga ko itazihanganira ibikorwa by’ubushotoranyi ko niraswaho izasubiza.

Perezida Donald Trump yavuze ko guhagarika intambara byatangiye kubahirizwa. Ati “Israel ntabwo yongera gutera Iran. Indege zose zirahurira hamwe ubundi zitahe, zirakora umwiyereko wa gicuti kuri Iran. Nta muntu ukomereka, guhagarika intambara byatangiye kubahirizwa. Mbashimiye kwita kuri iki kibazo.”

Andi makuru avuga ko Israel yarashe kuri radar za Iran izirasaho bombe ebyiri mu rwego rwo gutanga gasopo ku gitero cya Iran.

Minisiteri y’ubuzima muri Iran ivuga ko ibitero bya Israel byahitanye abantu 606 bikomerekeramo abagera ku  5,000.

iran ivuga ko ibitero bikomeye bya Israel byabaye mbere y’agahenge bigahitana abantu 107 mu masaha 24 nk’uko BBC ibivuga.

 

Ku wa Mbere saa 21h49: Iran kuri uyu wa Mbere yarashe ku birindiro by’ingabo za Leta zunze ubumwe za America biri muri Qatar.

Ibi birindiro by’ingabo byitwa US Al-Udeid Air Base amakuru aravuga ko misile 6 zabashije kubigwaho nyuma yaho Qatar yakoresheje ubwirinzi bwo mu kirere bwayo irasa misile zivuye muri Iran. Cyakora abasirikare bari muri biriya birindiro bari babanje kuburirwa ko baza guterwa barahava, kugeza ubu nta wahitanywe n’ibisasu.

US Al-Udeid Air Base ni byo birindiro binini by’ingabo za America mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati, bibamo abasirikare 13,000.

Perezida Donald Trump yahise ateranya inama y’umutekano hategerejwe icyemezo ashobora gufata.

Intambara hagati ya Israel na Iran yahinduye isura ku wa Gatandatu ubwo America yatangazaga ko yarashe ku nganda eshatu za Iran zikorerwamo ibikorwa byo gutunganya nuclear.

Israel yakomeje kurasa kuri Iran kuri uyu wa Mbere, ibitero bikomeye ni icyabereye kuri gereza ya Evin muri Iran, aho Israel ivuga ko ari ahantu habi icyo gihugu gifungira abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Ikindi gitero cyagabwe kuri Kaminuza yitwa Shahid Beheshti University, imwe mu zikomeye muri Iran no kuri Ministeri y’Ingufu.

Ku rundi ruhande ibitero bya Iran byibasiye ibikorwa remezo by’amashanyarazi mu mujyi wa Ashdod. Igisirikare cya Iran kandi kivuga ko cyahanuye indege ya kabiri y’intambara ya Israel yo mu bwoko bwa F-35.

Iran yanerekanye amashusho ya drone yo mu bwoko bwa Hermes-900 ivuga ko ari iya gatatu imaze guhanirirwa muri Iran.

Igihugu cy’Uburusiya gikomeje kwamagana ibitero bya Israel na America kuri Iran, kimwe n’Ubushinwa na Pakistan na byo byagaragaje kudashyigikira Israel na America.

Israel yarashe kuri Kaminuza yitwa Shahid Beheshti University
Iran yibasiye ibikorwa remezo by’amashanyarazi mu mujyi wa Ashdod muri Israel

 

Ku cyumweru tariki 22 saa 12h31: Leta zunze ubumwe za America zatangaje ko zarashe kuri Iran. Indege z’icyo gihugu zarashe ahantu hari ubutare bwa nuclear hagera kuri hatatu. Perezida Donald Trump yavuze ko inganda za nuclear ahitwa Fordo, Natanz na Isfahan. Yavuze ko Iran igomba kwemera amahoro.

Ibitero bya Leta zunze ubumwe za America kuri Iran, bishobora guhindura imiterere y’intambara ya Israel n’iki gihugu.

Pakistan, Saoudi Arabia, ni bimwe mu bihugu byamaganye ibi bitero bya America kuri Iran. Perezida Putin yavuze ko ibitero bya America birimo kwihutisha gusatira Intambara ya Gatatu y’Isi.

Ubushinwa bwo buvuga ko kuba America yarasa kuri Iran byatuma n’ibindi bihugu bikomeye byinjira mu ntambara ku ruhande rwa Iran.

Iran ivuga ko ibitero bya America ku nganda zayo za nuclear bitagize kini byangiza.

Nyuma y’ibitero bya America, Iran yagabye na yo ibitero bikomeye ku bikorwa bya Israel ku mijyi ya Haifa na Tel Aviv. Igisirikare cya Iran cyavuze ko misile zacyo zo mu bwoko bwa Kheibar Shekan zifite udutwe tw’intambara twinshi zakoreshejwe mu gitero cya 20 kuri Israel.

Iran ivuga ko yarashe ikibuga cy’indege cya Israel, Ben Gurion Airport, ibigo by’ubushakashatsi n’ahantu ingabo za Israel ziyoborera ibitero.

Ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi nk’Ubwongereza, byagaragaje gushyigikira igitero cya leta zunze ubumwe za America kuri Iran.

Bishobora kudogera ku bikorwa remezo bya America biri mu gace Iran iherereyemo, iki gihugu cyateguje America ko nikirasaho imitwe yitwaje intwaro igishyigikiye izarasa ku birindiro by’ingabo za America no ku bindi bikorwa remezo.

Ibisasu bya Iran byarashwe kuri Israel mu buryo bwo kwihimura
Aha ni i Tel Aviv ku nyubako ikorerwamo ibijyanye n’isoko ry’imari n’imigabane yarashweho na Iran

 

Ku wa Gatanu saa 13h32: Intambara hagati ya Israel na Iran igeze ku munsi wa 7. Israel yasoje intambara iracyafite imbaraga mu kugaba ibitero kuri Iran, ku ruhande rwa Iran na yo ivuga ko itazaceceka kandi izaha isomo Israel.

Ku wa Gatatu Israel yiriwe irasa ahantu hatandukanye muri Iran harimo ibiro bya Polisi ya Iran ahitwa Basij.  Mbere yaho Israek yanarashe ibitaro ahitwa i Kermanshah.

Bisa naho Iran itasubije ariko abayobozi bayo bakomezaga kuvuga ko baza guha Israel isomo.

Igitero gisa n’icyatunguranye muri Israel cyanavugishije abayobozi benshi, ni icyagabwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane. Iran yarashe ku bitaro bya Soroka biri i Beer Sheva, bikaba byegeranye n’ibiro bikuru by’urwego rw’ubutasi rwa Israel, Mossad.

Muri ibyo bitero kandi Iran yarashe inyubako ndende ikorerwamo ibijyanye n’isoko ry’imari n’imigabane.

Ibyo bitero byagabwe nyuma y’uko Israel ikoresheje abahanga bagateza ibibazo system zo muri Iran zijyanye na banki ndetse byatumye abantu babura amafaranga abandi baribwa.

Iran kandi ku wa Gatatu yakoze ibikorwa byo gufata intasi za Israel, aho ivuga ko yataye muri yombi abagera kuri 18. Kuri ayo makuru ntacyo Israel yayavuzeho.

Agahinda muri Isarel

Shlomi Kodesh uyobora ibitaro bya Soroka yavuze ko igisasu cya Iran cyangije byinshi. Yavuze ko hakomeretse abantu 40, ndetse ko abarwayi 200 bari babirwariyemo bimurirwa ahandi.

Minisitiri w’Ingabo wa Israel, witwa Israel Katz yavuze ko Umuyobozi w’ikirenga wa Iran, Ali Khamenei, “atazemererwa kubaho”.

Israel Katz yagize ati “Khamenei mu ruhame yemera ko ashaka ko Israel isenyuka, ubwe atanga amategeko yo kurasa ku bitaro.”

Yakomeje agira ati “Yumva ko gusenyuka kwa leta ya Israel biba intego ye… Umuntu nk’uwo ntashobora kwemererwa kubaho.”

Amakuru avuga ko Israel yatangiye kugaba ibitero mu bwihisho bwo munsi y’ubutaka aho Umuyobozi w’ikirenga wa Iran aba.

Ibitero bya Iran byakomerekeyemo abantu 89 nk’uko urwego rw’ubutabazi rwa Israel rwabitangaje.

Ku rwego mpuzamahanga ibihugu bitandukanye nk’Ubushinwa, Uburusiya na Pakistan biri mu byagaragaje ko igitero cya israel kuri Iran kidahwitse, ndetse bikomeza gusaba ko gihagarara.

Ibihugu bya America n’Uburayi byo bishyigikiye Israel.

Gusa muri Leta zunze Ubumwe za America habaye imyigaragambyo yo kwamagana icyo gihugu bakibuza kwivanga mu ntambara ya Israel kuri Iran.

I Tel Aviv hari mu hibasiwe na Iran
Ibitaro bya Soroka byarashweho na Iran
Ibiro bya Polisi ya Iran ahitwa Basij byarashweho na Israel
Baramagana ko America yivanga mu ntambara yasojwe na Israel

 

Ku wa Gatatu saa 10h36: Intambara igeze ku munsi wa gatandatu. Ibitero ku mpande zombi byakomeje mu ijoro ryo ku wa Kabiri, Iran yarashe ahantu hatandukanye i Tel Aviv no mu bice Israel yigaruriye mu misozi ya Golan. Israel na yo yakomeje kurasa ahantu hatandukanye harimo Kaminuza yitwa Imam Hussein i Tehran. Iran yihoreye irasa Weizmann Institute muri Israel.

Mu ntambara haba harimo ibikorwa bitandukanye bitavugwa ariko yenda biba bikomeye. Iran yatahuye ahantu hakorerwaga utudege twa drone n’intasi za Mossad.

Iran yarashe indege nini ya drone ya Israel yo mu bwoko bwa Hermes type UAV ikoreshwa mu kugaba ibitero. Iyi ndege ni imwe mu zigezweho zikorwa na Israel, ifite agaciro kabarirwa hagati ya miliyoni 18$ na miliyoni 30$.

Israel ivuga ko yagabye ibitero ku bikoresho biyungurura ubutare bwa Uranium muri Iran.

Andi makuru akomeye kuri iyi ntambara ni amagambo yatangajwe na Perezida Donald Trump – Mbere yasabye Iran kumanika amaboko nta mananiza yandi ishyizeho. NyumaTrump avuga ko “Tugenzura ikirere cya Iran”, ndetse ko Iran idafite ibikoresho bikomeye nk’ibya America. Trump yongeye gutangaza ko amahirwe yo kwifata ngo America ntijye gufasha Israel agenda agabanuka.

Ibi birashyira intambara ku rundi rwego, aba Huthi bo muri Yemen bavuze ko America niyinjira mu ntambara bazarasa ku bikorwa byayo.

Iran na yo ishobora gutangira kurasa ku ngabo za America aho zifite ibirindiro.

Kugeza ubu indege zitwara petrol za America zirerekeza mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati zivuye i Burayi. Amakuru aravuga ko ingabo za America ziba mu bihugu bitandukanye bituranye na Iran ziryamiye amajanja.

Mu bitero Iran yagabye kuri Israel, ntabwo hatangajwe abo byahitanye ariko imbuga zegamiye kuri Iran zagaragaje amafoto atandukanye Tel Aviv irimo gushya.

Bwa mbere kandi Iran ivuga ko yakoresheje misile yayo yihuta yo mu bwoko bwa Fattah-1.

Amakuru yatangajwe na rumwe mu mbuga zivuga ku ntambara ya Israel, avuga ko Iran imaze kurasa misile 400 kuri Israel, izigera kuri 40 zaguye ku butaka. Abantu 24 bamaze gupfa, abagera kuri 800 barakomeretse.

Muri Iran abantu bapfuye barenga 450 harimo abasirikare bakuru b’icyo gihugu.

Tel Aviv abazimya inkongi bagenzura ibyangijwe n’igisasu cya Iran
Weizmann Institute muri Israel yarashweho na Iran
Kaminuza yitwa Imam Hussein i Tehran yarashwe na Israel
Iran yarashe drone igaba ibitero ya Israel yarasiwe ahitwa Isfahan
Tel Aviv mu ijoro ryo ku wa Kabiri ibisasu bya iran binyuranamo mu kirere
Ibisasu bya Iran hari aho byaguye ku butaka

 

Ku wa Kabiri saa 16h28: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, Gideon Sa’ar yasuye umujyi wa Rishon Lezion warashweho na Iran. Yavuze ko Israel itagamije guhirika ubutegetsi buriho muri Iran, ko bibaye byaba ari ingaruka y’ibintu bibiri ishaka.

Icya mbere ngo ni ugusenya ibikorwa remezo bijyanye na gahunda ya Iran yo kugera ku ntwaro kirimbuzi. Indi mpamvu y’ibitero ngo ni ukurasa ibikorwa bya Iran bijyanye n’intwaro za misile zirasa kure.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu muri Iran, HRANA uvuga ko ibitero bya Israel bimaze guhitana abantu 452 n’inkomere 646 kuva bitangiye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.

Abasivile bishwe ngo ni 224 abakomeretse bagera ku 188.  Mu bapfuye harimo abasirikare 109, abakomeretse bagera ku 123.

Uyu muryango ukavuga ko hari abandi bantu 119 bishwe ariko imyirondoro yabo itaramenyekana, n’inkomere 335 na zo hataramenyekana imyirondoro yazo.

Ibitero bya Iran muri Israel mu ijoro ryo ku wa Mbere byakomerekeyemo abantu 154 mu gihe muri rusange abamaze gupfa ari 24.

Minisiteri y’Ubuzima muri Iran yo ivuga ko abapfuye bagera kuri 224 abakomeretse bakaba ari 1200.

Israel yakomeje kurasa ahantu hatandukanye muri Iran harimo no ku murwa mukuru Tehran. Imbuga zegamiye kuri Iran ziravuga ko icyo gihugu kimaze kohereza urundi ruvange rw’ibisasu birasa kure kuri Israel.

 

13h20 Ku munsi wa Gatanu w’intambara yeruye hagati ya Israel na Iran, ibihugu byombi byakomeje kumvana imitsi. Iran ivuga ko yarashe ibiro bikuru by’urwego rw’ubutasi rwa Israel, Mossad biri i Tel Aviv.

Israel na yo yakomeje kurasa kuri Iran ndetse yishe uherutse gusimbura umugaba mukuru w’ingabo za Iran wiciwe mu bitero, Gen Ali Shadmani.

Ijoro ryo ku wa mbere ryari ribi i Tehran kimwe no mu mijyi itandukanye muri Israel. Mu masaha y’umugoroba Israel yarashe televiziyo ya Iran, hari hategerejwe kumenya icyo Irana na yo ikora.

Amakuru atangwa n’imbuga zegamiye kuri Iran avuga ko misile zayo zahamije intego mu mujyi wa Tel Aviv n’ahandi hantu hatandukanye muri Israel.

BBC ivuga ko abanyamakuru bayo bumvise ibintu biturikira i Jerusalem. Israel yavuze ko ibitero byo ku wa Mbere byakomereke abantu bake ku butaka bwayo.

Kugeza ubu nta we uramenya aho iyi ntambara yerekera, abasesengura babona ishobora kumara igihe. Iran iravuga ko itarakoresha intwaro zayo zikomeye.

Ibihugu bitandukanye byasabye abaturage babyo kuva muri Israel, cyangwa kutajyayo kimwe no muri Iran. Ubushinwa bwasabye abaturage babwo kuva muri Israel. Ubwongereza bwababujije kujyayo, mu gihe Czech Republic na Polond/Pologne byatangiye gucyura abaturage babyo bari muri Israel.

Ghana iri mu bihugu byasabye abaturage babyo kuva muri Iran.

Aha Iran yaharashe ihorera televiziyo y’icyo gihugu yatwitswe na Israel
Iran ivuga ko yarashe ku biro bya Mossad

 

Ku wa Mbere saa 22h04: Imbuga zegamiye igisirikare cya Iran ziremeza ko igisirikare cy’icyo gihugu cyohereje ibisasu bivanze na drones 140 kuri Israel.

Israel na yo yakomeje kurasa kuri Iran haba kumanywa na nijoro.

Iran ivuga ko uyu munsi igitero cyayo gica agasuzuguro ka Israel. Mu masaha y’umugoroba Israel yari yaburiye abaturage kujya mu bwihisho ariko nyuma baza kubuvamo.

Televiziyo ya Iran yavuze ko igisirikare kiburira abaturage bo muri Israel kuva mu gace karimo televiziyo ya Leta n’ahari ibindi bikorwa remezo bya leta ya Israel.

Ibisasu ngo byoherejwe ku biro bya televiziyo zo muri Israel, nk’iyitwa Channel 12 na Channel 14 mu kwishyura igitero Israel yagabye kuri televiziyo ya Iran.

 

18h35: Amashusho agaragaza inyubako ikoreramo Televiziyo ya leta ya Iran, IRIB iterwa igisasu Umunyamakuru w’umugore arimo kuvuga, ku bw’amahirwe ye ntacyo yabaye.

Israel yemeje ko yakoze kiriya gitero. Mu masaha yabanje Minisitiri w’Ingabo za Israel, Israel Katz yavuze ko Televiyo na Radio byo muri Iran biza kuburirwa irengero.

Yavuze ko ari ibikoresho Iran ikoresha muri propaganda no kugumura abaturage.

Nyuma yo guterwa nta we uramenya imibare y’abo kiriya gitero cyahitanye cyangwa cyakomerekeje. Uriya munyamakurukazi, SAHAR Emami yongeye kugaragara akomeza ikiganiro cye.

Mbere y’igitero ku nyubako ya televizyo, Israel yarashe ku bitaro ahitwa Kermanshah.

Iran yateguje kugaba igitero gikomeye cyo kwihorera.

o ya leta ya Iran, IRIB iterwa igisasu ni uko byagenze
Igisasu cyarashwe uyu munyamakurukazi ari Live arimo kuvuga
Inyubako yahiye irakongoka

 

10h06 a.m:  Imirwano hagati ya Israel na Iran yinjiye ku munsi wa Kane. Israel ivuga ko Iran igomba kwishyura urupfu rw’abasivile biciwe mu bitero byayo. Iran na yo ivuga ko itazahagarika ibitero mu gihe ikiraswaho na Israel.

Ibihugu bidandukanye nk’Ubushinwa bikomeje gusaba ko Israel na Iran bihagarika kurasana ariko nta cyizere cy’uko ibi byashoboka mu gihe cya vuba.

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu avuga ko iki ari cyo gihe cyo gusunika kugera ngo muri Iran habe impinduka z’ubutegetsi, gusa na byo abasesengura babona bigoye kugerwaho.

Ibiro bya Iran byahitanye abantu 5 mu mujyi ya Tel Aviv na Haifa, umubare w’abapfuye ugeze ku bantu 19 muri Israel.

Minisiteri y’Ubuzima muri Iran ivuga ko abantu 224 bamaze gupfa abarenga 900 barakomeretse mu bitero bya Israel. Mu bapfuye harimo abayobozi bakuru b’ingabo n’abahanga mu by’intwaro kirimbuzi.

Ibisasu Iran yarashe kuri Israel mu ijoro ryo ku cyumweru byangije Ambasade ya Leta zunze ubumwe za America i Tel Aviv, ndetse byatumye iyi Ambasade iba ifunze imiryango.

Iran ivuga ko ifite intwaro zikomeye Israel idafiteho amakuru, kandi ko izazikoresha nikomeza kuraswaho.

Minisitiri w’Ingabo za Israel witwa Israel Katz yaburiye Iran ko abaturage b’i Tehran, bazishyura ikiguzi cy’ibisasu Iran yarashe bikica abaturage b’abasivile.

Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian we yasabye abatuye igihugu cye kunga ubumwe muri iki gihe Israel yabasojeho intambara.

Ati “Tugomba guhagarara kigabo tugahangana n’igitero kigamije Jenoside.”

Igisirikare cya Iran kivuga ko hari intasi z’urwego rwa Mossad zimaze kwicwa zatahuweho ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, ntacyo Israel irabivugaho.

Tel Aviv muri Israel nyuma y’ibisasu bya Iran

 

Ku cyumweru 22h19 Ibisasu bya byarashwe na Iran mu ijoro ryo kuri iki cyumweru bimwe byaguye ku butaka ibindi bizimirizwa mu kirere. Icyambu cya Haifa cyongeye kwibasirwa, aho amashusho agaragaza misile ya Iran igwa kuri uwo mujyi bigakurikirwa n’inkongi.

Ku manywa Iran yohereje indege za drones ariko igisirikare cya Israel cyavuze ko zose zafatiwe mu kirere.

Mu masaha y’ijoro nibwo Iran yongeye kohereza ibisasu mu mijyi ya Israel nka Tel Aviv, Jerusalem, Haifa na Ashkelon. Ibisasu byinshi byarashwe n’ubwirinzi bw’ikirere bwa Israel ariko hari ibyo Israel yemeje ko byaguye ku butaka nko ku cyambu cya Haifa, n’ahandi hatandukanye. Urwego rw’ubutabazi muri Israel rwavuze ko ibisasu bishya bya Iran byakomerekeyemo abantu 8.

Iran imaze guhitana abantu 14 muri Israel mu bitero byibasira inyubako zituwemo, n’ibindi bikorwa remezo. Ibisasu byo ku wa Gatandatu byarashe ku ruganda ruyungurura petrol muri Israel, ku nzu z’ubushakashatsi n’ahandi.

Israel na yo yakomeje kugaba ibitero ku manywa ku mujyi wa Tehran n’ahandi hantu hatandukanye. Igisasu cyaguye kuri Minisiteri y’Ubutabera ya Iran.

Hagabwe igitero kandi ku kibuga cy’indege cya Mashhad mu Burasirazuba bwa Iran, aho Israel ivuga ko yatwitse indege igemura petrol.

Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yasuye aho ibisasu bya Iran byaguye, avuga ko Iran izaraswa bikomeye.

Iran na yo ivuga ko Israel izahanwa cyane nikomeza kurasa kuri icyo gihugu.

Perezida wa Leta zunze Ubumwe za America, Donald Trump yagiranye ibiganiro na Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin baganira kuri iyi ntambara ya Israel na Iran.

Iran ivuga ko ibitero bya Israel bimaze guhitana abagera kuri 224 abandi 900 barakomeretse. Muri Israel ingaruka ku buzima bw’abantu ziragabanywa no kuba hari inzogera zivuga hakimara kumenyekana ko habaye igitero, abantu bakihindira mu bwihisho akenshi buri munsi y’ubutaka.

Israel yaburiye abaturage ba Tehran kwitaza ibikorwa bya gisirikare kuko izabirasaho. Iran yasabye abaturage kujya bahungira mu misigiti.

Iran ivuga ko misile yayo yarashe ku kibuga cy’indege Ben Gurion Airport mu mujyi wa Tel Aviv, ntacyo Israel iravuga.

Umujyi wa Haifa nyuma yo kuraswaho na Iran mu ijoro ryo kuri icyi cyumweru
Imodoka zaturikijwe na Israel i Tehran
Igisiirkare cya Iran cyemeje ko igitero Israel yagabye i Tehran ku Cyumweru cyahitanye Umuyobozi w’Ubutasi Gen Mohammad Kazemi, Umwungiriza we Gen Hassan Mohaqiq, na Gen Mohsen Bagheri.

 

14h00 Nyuma y’ijoro ryo guhererekanya umuriro hagati ya Israel na Iran, Minisitiri w’Intebe wa Israel yagaragaye mu mihanda y’i Tel Aviv asura aho ibisasu bya Iran byaraye bisenye. Ibitero bya Iran byahitanye abantu 10 hirya no hino muri Israel.

Perezida wa Isreal, Isaac Herzog na we yasuye agace ka Beit Yam, mu majyepfo ya Tel Aviv nyuma yo kuraswaho na Iran.

Uyu muyobozi ashinja Iran kugaba igitero igambiriye kwica abana basinziriye, ababyeyi barokotse Jenoside ya Holocaust, abasilamu b’ahitwa Tamra, Abayahudi, Abasilamu, aba nya Israeli n’Abanya’Palestine.

Yavuze ko Israel iri mu kiriyo kandi ko irimo kurwana ngo ikureho icyago.

Ku ruhande rwa Iran, igisirikare cy’icyo gihugu IRGC cyemeje ko Israel yishe Abasirikare barwanira mu kirere 7 barimo uwari Umugaba Mukuru wabo, Amir Ali Hajizadeh, bishwe ku wa Gatanu.

Sayyid Majid Mousavi ni we wahise ugirwa Umugaba Mukuru w’Ingbo zirwanira mu kirere.

Benjamin Netanyahu asura aho Iran yarashe
Perezida wa Isreal, Isaac Herzog na we yasuye agace ka Beit Yam
Aho igisasu cya Iran cyaguye

 

9h50 Ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku cyumweru ryari ribi muri Israel no muri Iran. Muri Israel ibitero bya Iran byibasiye Tel Aviv naa Haifa. I Tel Aviv igisasu rutura cyaguye ku nyubako ndende zo guturamo mu gace ka Bat Yam gihitana abantu 6 abarenga 200 barakomereka.

Mu mujyi wa Haifa ibisasu bya Iran byarashe uruganda ruyungurura petrol ruhinduka umuyonga. Ibinyamakuru birimo Jerusalem Post bivuga ko ibitero bya Iran byahitanye abantu 10 hakomereka 250.

Israel na yo yakomeje ibitero ahantu hatandukanye, ivuga ko yibanze ku kurasa ahari ibikorwa by’inganda z’intwaro z’ubumara. Igisirikare cya Israel cyasohoye ubutuma buburira abasivile muri Iran kwitaza ahari ibikorwa by’igisirikare.

Iran yirinze kuvuga abapfuye mu bitero by’umunsi wa kabiri bya Israel. Gusa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi yavuze ko ibitero bya Iran biri mu rwego rwo kwirwanaho ko Israel nihagarika ibitero byayo, Iran na yo ihagarika kuyirasaho.

Bishobora kuba bibi kurushaho, Israel iravuga ko ishyura hasi ibikorwa byose bya gisirikare bya Iran ndetse yasabye abaturage kubyitaza.

 

Ku wa Gatandatu 23h54 Iran na Israel byinjiye ku munsi wa kabiri wo guhererekanya ibisasu. Kuri uyu wa Gatandatu Israel yakomeje kurasa ahantu hatandukanye ku butaka bwa Iran mu gitero yise ‘Operation Rising Lion’.

Mu masaha y’igicuku Iran yagabye igitero kirimo indege za drones n’ibisasu byihuta ku muvuduko w’ijwi bigera ku 100, bimwe byasamiwe mu kirere ibindi byaguye ahantu hatandukanye muri Israel.

Iran yarashe ku cyambu cya Haifa no ku mujyi wa Tel Aviv. Ubuyobozi bw’Umujyi wa Haifa bwavuze ko nta gisasu cya Iran cyahaguye, ko bagiye babona ibisigarizwa by’ibyo bisasu ahantu hatandukanye, ndets engo nta muntu wagize ikibazo muri uwo mujyi.

Urwego rushinzwe ubutabazi muri Israel, Magen David Adom rwavuze umugore yapfiriye bitero bishya bya Iran mu gace ka Galilee y’Iburengerazuba, abantu 14 bakomeretse.

Israel yari yatangaje ko abantu batatu bamaze gupfa nyuma y’ibitero bya Iran, ibyo Iran yahaye izina Operation “True Promise III” .

Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian yavuze ko nta biganiro akeneye na America mu bijyanye no kuganira ku ntwaro z’ubumara mu gihe Israel ikigaba ibitero ku gihugu cye.

Yavuze ko ibi bitero nibikomeza Iran na yo izihorera kandi ishyizemo imbaraga.

Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu na we avuga ko ibitero Israel igaba kuri Iran bizakomeza kugera igez eku ntego zayo zirimo gusenya ibikorwa remezo by’ahakorerwa intwaro z’ubumara, n’ahandi hantu hatandukanye.

Kuri uyu wa Gatandatu Israel yavuze ko abasirikare bakuru ba Iran bagera kuri 30 bamaze gupfa harimo abagaba bakuru b’ingabo.

Israel yarashe ububiko bwa petrol buri ahitwa Shahran ku murwa mukuru wa Iran, i Tehran.

 

04h13′ Igisirikare cya Iran cyarashe ibisasu byihuta kurusha ijwi bimwe bibasha kuzimirizwa mu kirere ibindi bigwa ku nyubako ku butaka bwa Israel.

Ibitero bya Israel kuri Iran bishobora gutangiza intambara ikomeye hagati y’ibihugu byombi n’akarere birimo muri rusange. Buri ruhande rurahigira kumvisha urundi, Israel ivuga ko Iran yarenze umurongo utukura mu kugaba ibitero ku nzu z’abaturage bayo, Iran na yo ivuga ko igomba guhora ku bitero bya Israel.

Nyuma y’ibitero by’indege 200 za Israel kuri Iran byanahitanye abayobozi b’ingabo za Iran n’abashakashatsi mu by’intwaro z’ubumara, Iran yabanje kohereza drones 100 muri Israel nyuma ikoresha ibisasu byihuta cyane bigamije kurasa ahantu hatandukanye harimo na Jerusalem.

Ikinyamakuru The Australian kivuga ko ibisasu bya Iran byaguye i Tel Iran hafi y’inyubako ya Ministeri y’ingabo izwi nka Kirya. Amashusho agaragaza igisasu cya Iran gisenya inyubako yegereye ibiro bikuru by’ingabo za Israel.

Akanama gashinzwe Amahoro n’umutekano ku isi muri UN kateranye, kiga kuri iki kibazo. Intumwa ya Pakistan yagaragaye inenga Israel ivuga ko nta bushishozi yakoresheje mu kugaba ibitero kuri Iran, ndetse ko ari ubushobotoranyi. Kimwe n’Ubushinwa bwamaganye ku mugaragaro igitero cya Israel buvuga ko ari ukurengera ubusugire bwa Iran.

Ku rundi ruhande amakuru avuga ko America yahaye ubutasi Israel kugira ngo ibashe kurasa kuri Iran, ndetse ibitwaro bya America byafashije Israel kurinda ikirere cyayo.

Iran yabwiye abari mu kanama ka UN ko ibitero bya Israel byahitanye abantu 78 barimo abasirikare bakuru n’abasivile, abandi 300 barakomereka.

 

Ku wa Gatanu saa 07h43: Israel yashyizeho ibihe bidasanzwe, isaba abaturage bayo kugendera ku mabwiriza bahabwa n’igisirikare.

Iran yohereje indege zitagira abapilote 100 kugaba igitero cyo kwihimura kuri Israel, ibi bikaba byatangajwe na Brig Gen Effie Defrin, Umuvugizi w’ingabo za Israel, (Israel Defense Forces, IDF).

Brig Gen Effie Defrin yemeje ko harimo gutegurwa uburyo bwo kurasa izo ndege.

Defrin kandi yemeje ko Umugaba Mukuru w’Ingabo za Iran yiciwe mu gitero cya Israel, kimwe n’Umuyobozi Mukuru muri  Iran ushinzwe ibihe bidasanzwe.

 

Inkuru yabanje: Leta ya Israel yagabye igitero gikomeye kuri Iran ishaka gusenya ibikorwa by’icyo gihugu bigamije kugera ku ntwaro z’ubumara, mu bahitanywe n’igitero harimo Umugaba Mukuru w’ingabo za Iran, Hossein Salami.

Iran ishinja Leta zunze ubumwe za America gufasha Israel muri iki gitero, America ikabihakana cyakora Perezida Donald Trump yavuze ko igitero cyiba yari yabimenyeshejwe.

Igitero cya Israel cyahitanye abantu batandukanye barimo abayobozi b’ingabo muri Iran ndetse n’abasivile.

BBC ivuga ko televiziyo ya Leta muri Iran yatangaje ko mu bapfuye muri iki gitero cyiswe ‘Operation Rising Lion’ (Intare ikura) barimo Umugaba Mukuru w’ingabo za Iran, Hossein Salami, Gholamali Rashid, wayoboraga ikigo kitwa Khatam-al Anbiya, Fereydoon Abbasi umuhanga mu bya nucléaire, akaba yarayoboye umuryango ushinzwe ingufu za nucléaire muri Iran, na Mohammad Mahdi Tehranchi, na we ni umuhanga mu bya nucléaire yari no muri gahunda za Iran zo kugera ku ntwaro kirimbuzi.

Abandi byemejwe ko bapfuye ni Mohammad Bagheri, Umugaba Mukuru w’ingabo za Iran zirwanira ku butaka, na Ali Shamkhani, akaba yari Umujyanama w’Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei.

Kugeza ubu Iran ivuga ko Israel ibona igisubizo gishaririye.

Mbere y’iki gitero Leta zunze Ubumwe za America yari zacyuye abakozi badakenewe cyane muri Ambasade yayo muri Irak, Perezida Donald Trump yari yavuze ko igihe Israel yatera Iran, hashobora kubaho kwihimura ku bikorwa bya America biri mu karere Iran irimo.

UMUSEKE.RW 

Yisangize abandi