Iteramakofi: Irushanwa “Liberation Boxing Talent Competition” ryahumuye

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo habe irushanwa mpuzamahanga mu Iteramakofi ryiswe “Liberation Boxing Talent Competition”, Ubuyobozi bwa Bodymax Boxing Club yariteguye, bukomeje gushyira ku murongo buri kimwe ngo irushanwa rizagende neza.

Harabura iminsi itanu, ngo iri rushanwa mpuzamahanga ribe kuko biteganyijwe ko rizakinwa ku wa 5 Nyakanga 2025 muri Gymnasé ya Lycée de Kigali [LDK].

Biteganyijwe ko abakinnyi 34 b’iteramakofe baturutse mu makipe 16 arimo arindwi yo muri Uganda, ari bo bategerejwe mu Rwanda mu irushanwa Mpuzamahanga ryo kwizihiza Umunsi wo Kwibobora, rizaba ribaye bwa mbere.

Ubuyobozi bwa Boxmax Boxing Club, uko iminsi yicuma ni ko bugenda butanga amakuru ajyanye n’iri rushanwa rizagaragaramo abakuru n’abato mu mukino w’Iteramakofi mu Rwanda.

Uretse kuba abantu bazaryoherwa n’irushanwa, ntibazicwa n’inzara cyangwa inyota kuko hateganyijwe ibizabafasha bitewe n’icyo buri umwe azakenera kijyanye no kurya cyangwa kunywa. Kugura itike yo kuzareba iri rushanwa bisaba guca kuri www.bodymax.rw cyangwa kuri Momo Pay ya 079587. Kwinjira ni 3000 Frw, 5000 Frw na 10.000 Frw.

Biteganyijwe ko hazabera imikino 16 y’iri rushanwa ryiswe “Liberation Boxing Talent Competition”, rizaba mu byiciro bitandukanye birimo iby’abato ndetse n’abakuze.

Umuyobozi Mukuru wa Bodymax Boxing Club yariteguye, Asmini Emma, aherutse kuvuga ko icyasabwaga kugira ngo hitabire amakipe yo hanze ari ibikoresho mpuzamahanga kandi byamaze kuboneka.

Ati “Imyiteguro imeze neza yararangiye. Twasabwaga ‘Ring’ nziza n’ibindi bikoresho byatuma haba imikino mpuzamahanga kandi byamaze kuboneka.”

Icyiciro cyo gupima ubuzima bw’abakinnyi cyararangiye, nk’uko biteganywa n’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Iteramakofe ku Isi (IBA).

Ni irushanwa kandi byitezwe ko rizaba ririmo abakinnyi bakiri bato bari hagati y’imyaka 13 kugera kuri 16. Ikindi cyiciro ni icy’abakuze kuva ku myaka 19 kugeza kuri 40, kikazakinwamo abagabo n’abagore.

Byitezwe ko hazaba harimo abakinnyi bakomeye mu mukino w’Iteramakofi
Ni irushanwa ryateguwe n’ikipe ya Bodmax Boxing Club ikina umukino w’Iteramakofi
Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo irushanwa ribe

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *