Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buvuga ko inganda zihakorera zahaye akazi abarenga 2000.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buvuga ko mu Nganda 45 zikorera muri aka Karere zahaye akazi abakozi bahoraho 876 mu gihe ba nyakabyizi bakora igihe gitoya ari abakozi 1236 bose hamwe bakaba bageze ku bakozi 2112.
Ubuyobozi bw’Akarere bukavuga ko bwari bwihaye intego ko mu mwaka umwe buzaha akazi abantu 6400.
Umuyobozi wungurije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Kamonyi Niyongira Uzziel ati”Inganda dufite zikora neza ni 45 kandi zahaye akazi abakozi bahoraho 876.”
Abayisenga Diane ukora mu ruganda rutunganya ifu y’ibigori(Kawunga) mu Murenge wa Mugina avuga ko akazi yahawe n’uruganda kamufashishe kunganira ababyeyi be kububakira inzu yo kubamo kubera ko batari bafite icumbi ryabo bwite.
Ati”Nabanje gukora mu ruganda rutunganya Umuceri nyuma banyimurira muri uru ruganda rutunganya kawunga umushahara mpembwa uramfasha ugafasha n’ababyeyi banjye.”
Sebakunzi Aloysi avuga ko amafaranga ahembwa ariyo atuma yishyurira abana be minerval na mutuweli Ibafasha kwivuza.
AtiUbu natangiye gukora imishinga y’ubworozi kugira ngo igihe akazi gahagaze nzatungwe n’ibyo niteganyirije.”
Uyu mukozi avuga ko hari ibiciro byihariye byagenewe abakora mu ruganda rutunganya Kawunga n’Umuceri akavuga ko ibi bibafasha kuko bituma umushahara wabo ukemura ibibazo byinshi.
Umuyobozi w”Uruganda rutunganya Kawunga ruherereye ku Mukunguri Nteziryayo Evariste yabwiye UMUSEKE ko kuva uruganda rwatangira bamaze guha akazi abakozi 163 harimo abakora mu buryo buhoraho n’abanyakabyizi.
Ati”Turateganya kongera abandi bakozi uruganda rutunganya ibiryo by’amatungo turimo kubaka rutangiye gukora.”
Imibare itangwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi igaragaza ko muri NS2 imirimo mishya izahangwa ari 35.720.



MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi