Kamonyi: Olympic FC yegukanye irushanwa ryo Kwibuka – AMAFOTO

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Ikipe y’abatarabigize umwuga, Olympic FC, yegukanye igikombe cy’irushanwa ryo Kwibuka Abatutsi bazize Jenoside nyuma yo gutsinda penaliti 4-3 FAPA y’abahoze bakinira ikipe y’Igihugu, Amavubi.

Ni irushanwa ryatangiye ku wa 15 Gicurasi uyu mwaka, ryitabirwa n’amakipe umunani yari agabanyije mu matsinda abiri yabanje gukina imikino y’amatsinda maze muri buri tsinda hazamukamo abiri ya mbere yahise akina ½.

Umukino wa nyuma, wabanjirijwe n’umuhango wo gusura Urwibutso rwa  Jenoside rwo mu Akarere ka Kamonyi mu Intara y’Amajyepfo. Abarimo Komiseri wa Komisiyo Ishinzwe Kwibuka mu rwego rw’Akarere, Nsengiyumva Eric, Kangabire Appoline, Umuyobozi w’Ishami ry’Imiyoborere Myiza mu Akarere ka Kamonyi n’abandi bayobozi batandukanye barimo nka Murangwa Eric Eugène, bari muri uyu muhango.

Nyuma yo gusura uru rwibutso, hafashwe umwanya muto hasobanurwa uko Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yateguwe ndetse igashyirwa mu bikorwa kugeza ubwo ijyanye ubuzima bw’abatutsi barenga miliyoni.

Saa tanu n’igice z’amanywa, ni bwo umukino wari utangiye, ubera ku kibuga cyo ku Ruyenzi giherereye mu Akarere ka Kamonyi. FAPA yari yabanjemo Ndayishimiye Eric, Rucogoza Aimable, Kagabo Ismi, Ntamuhanga Thumaine, Munyemana Nuru, Karim Kamanzi, Sibomana Abdoul, Hitimana Omar, Niyonshuti Gad, Hakukundukize Adolphe na Sugira Ernest.

Mu gihe bagenzi ba bo, bari bafite abakinnyi 11 barimo amazina make asanzwe nka Mukundabantu Jean de Dieu n’abandi bake. Gusa ikipe ya Olympic FC, yatangiye neza ibona ibitego bibiri byatsinzwe na Mukundabantu Jean de Dieu ku munota wa mbere na Sewabaze Jean Baptiste ku munota wa 27, maze abarebye uyu mukino batangira kuvuga ko FAPA kayibayeho.

Gusa aba bakiniye Amavubi batozwa na Higiro Thomas, nta bwo bacitse intege, kuko ku munota wa 33, Sugira Ernest yari ababoneye igitego cya mbere mu gihe Niyonshuti Gad yayiboneye icyo kwishyura ku munota wa 40 maze igice cya mbere kiza kurangira amakipe yombi anganya ibitego 2-2.

Iminota 45 y’igice cya Kabiri, nta kipe yabashije kongera kubona izamu ry’indi gusa amakipe yombi yagaragaje inyota yo kubona igitego ariko ba myugariro b’impande zombi ndetse n’abanyezamu, bari maso. Ku ruhande rwa FAPA, Ndoli Jean Claude wari wasimbuye Ndayishimiye Eric “Bakame”, yakuyemo imipira itatu yashoboraga guha Olympic FC igitego cy’intsinzi maze iminota 90 irangira amakipe anganya ibitego 2-2.

Hari hakurikiyeho kujya gukizwa na penaliti, maze abakiniye bahusha ebyiri zahushije na Hakundukize Adolphe na Sugira Ernest mu gihe ku ruhande rwa Olympic FC, bahushije imwe maze begukana igikombe kuri penaliti 4-3.

Kangabire Appoline, Umuyobozi w’Ishami ry’Imiyoborere Myiza mu Akarere ka Kamonyi, yavuze ko bishimira uko iri rushanwa ryagenze ariko kandi yemeza ko umwaka utaha nk’Akarere ka Kamonyi, bagomba kuzarishakira Ingengo y’Imari mu igenerwa ibikorwa byo Kwibuka.

Ati ”Ni irushanwa rifite agaciro gakomeye cyane ku rwego rw’Akarere kubera ko mwumvise ibigwi by’abaturage bacu bakoraga siporo bishwe muri Jenoside mu 1994. Kongera rero kubatekereza hakaba irushanwa ribitirirwa, ni iby’agaciro. Nk’Akarere twabibonyemo nko gusubiza agaciro aba-sportif bacu nk’uko dusanzwe tugaha n’abandi batutsi bose bishwe muri Jenoside.”

“Bagenzi ba bo rero babatekerejeho mu cyiciro bari baherereyemo kandi ni ibintu bizakomeza nk’uko babisabye, twari turi hano. Tuzabifata nk’icyiciro cyihariye nk’uko dufata n’ibindi byiciro tukabishyiraho muri gahunda zose zo Kwibuka igihe bitangiye, nacyo kikajya kitabwaho.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko kuba abaturage bo mu Akarere ka Kamonyi, bagira igitekerezo nk’iki cyo gutangiza igikorwa ngarukamwaka cyo Kwibuka aba-sportif bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, babiha agaciro cyane kandi biteguye gukomezanya na bo uru rugendo.

Butare Léonard wari umuhuzabikorwa muri komisiyo itegura iri rushanwa rimaze kuba gatatu, nawe yishimiye uko ryagenze muri rusange n’ubwo bagifite imbogamizi z’ubushobozi bwo kongera ibihembo n’ibindi.

Ati “Nk’umuhuzabikorwa w’irushanwa, ndagira ngo mvuge ko twishimiye uko irushanwa ryagenze. Impamvu mvuga ko ryagenze neza, duhereye ku mwaka wa mbere twagiye duhuramo n’imbogamizi z’amakipe makeya yitabiraga ari na ko ubushobozi bwari bukeya. Umwaka ushize na bwo ni ko byagenze hiyongereyeho amakipe make ariko tugifite ikibazo cy’ubushobozi. Ariko uno mwaka amakipe yariyongereye.”

“Ibijyanye n’imikinire, irushanwa ryagenze neza. Nta bantu twigeze tubona bagirana amakimbirane, bigaragara ko bakinaga bazi icyo bakinira ko ari Ukwibuka bagenzi bacu. Ibitaragenda neza bitaranoga, ni amikoro. Nk’uko mubizi haba hakenewe byinshi bisaba amafaranga. Kugeza ubu iri rushanwa nta muterankunga riragira, amakipe ni yo yikoramo ariko rijya kugera ku musozo, bwa bushobozi twaramaze kubukoresha bwarashize.”

Aha ni ho yahereye asaba Akarere ka Kamonyi ko kaba umufatanyabikorwa mukuru w’iri rushanwa kugira ngo umwaka utaha byibura ikibazo cy’ubushobozi kizabe cyabonewe umuti ndetse n’ibihembo biziyongere.

Ati “Turifuza ko irushanwa ryagura amarembo rikazagera ku rwego rw’Intara ndetse rikanagera ku rwego rw’Igihugu kuko kugeza ubu ng’ubu iki ni cyo cyiciro kidafite aho kibarizwa cy’abaturage basanzwe bagize ubushake mu Gihugu bategura irushanwa nk’iri ng’iri. Icyo twifuza ku buyobozi bw’Akarere na Ibuka, ni ukugira ngo badufashe kino cyiciro na cyo gishyirwe mu bindi byiciro kinagenerwe Ingengo y’Imari. Ubwo bizaba bigiye gusubiza cya kibazo cy’ubushobozi twagiye duhura na cyo. Icyo gihe bizaba bigiye kuza kunganira na bwa bushobozi buturuka mu makipe bityo tube twanatumira amakipe menshi.”

Umuyobozi wa FAPA, Murangwa Eric Eugène wakiniraga Rayon Sports mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994,  yavuze uko siporo yatumye aticwa n’Interahamwe zafana iyi kipe ariko kuko yari azwi ku izina rya “Toto”, akarusimbuka gutyo. Uyu muyobozi yavuze ko siporo yaba igikoresho cyo kwigisha abantu kugira Ubumwe kuko iyo ikoreshejwe neza biha Igihugu umusaruro mwiza mu gihe iyo ikoreshejwe nabi yangiza byinshi kuko ikurikirwa na benshi.

Bamwe mu bagaragaye muri FAPA bakiniye Amavubi, harimo Sibomana Abdoul, Nshizirungu Hubert, Ndoli Jean Claude, Ndayishimiye Eric, Munyemana Nuru, Karim Kamanzi, Rucogoza Aimable Mambo, Hitimana Omar, Sugira Ernest, Théoneste n’abandi.

Olympic FC ni yo yegukanye igikombe cy’uyu mwaka
Habanje gusurwa Urwibutso rw’Akarere ka Kamonyi
Abayobozi batandukanye bahashyize indabo
Butare Léonard na bagenzi be ubwo bashyiraga indabo ahashyinguye Abatutsi bishwe muri Jenoside 1994
Bahaye icyubahiro Abatutsi bashyinguye muri uru rwibutso
Mbere y’uko umukino utangira, abayobozi babanje gusuhuza abakinnyi
Sibo Abdoul ubwo yerekaga abayobozi abakinnyi be
Amatsinda atandukanye yashyize indabo ahashyinguye Abatutsi mu rwibutso rwo mu Akarere ka Kamonyi

Umuyobozi wa FAPA, Murangwa ubwo yajyaga gusuhuza abakinnyi mbere y’umukino
Olympic FC yafatanye ifoto n’ubuyobozi
Na FAPA byagenze uko
Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa Olympic FC
Amakipe yombi yafatanye ifoto mbere yo gutangira umukino
Hafashwe umunota wo Kwibuka
Mbere yo gutangira umukino, hafashwe umunota wo Kwibuka
Abayobozi batandukanye bakurikiye uyu mukino
Buri wese yibazaga uko umukino uza kurangira
Murangwa yavuze uko Siporo yatumye aticwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994
Hasobuwe uko Siporo ishobora kuba igikoresho cyo kwigisha kugira Ubumwe
Abitabiriye irushanwa, bashimiwe
Victory FC yari ihagarariwe
Olympic FC yashimiwe ko yitabiriye irushanwa
Buri kipe yitabiriye, yashimiwe
Ubwo Olympic FC yashyikizwaga igikombe
Ubuyobozi na kapiteni
Yahise agishyikiriza bamwe mu bayobozi
Byari ibyishimo

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi