Karasira Aimable alias Prof.Nigga, yabwiye urukiko ko akwiye guhabwa igihembo mpuzamahanga cy’amahoro cyitiriwe Nobel “Prix Nobel” aho gufungwa kuko yakunze kugaragaza ibitagenda kugira ngo bikosorwe.
Karasira Aimable alias Prof.Nigga yageze ku rukiko i Nyanza yambaye amataratara mu maso, imyambaro isanzwe iranga abagororwa mu Rwanda, akaboko k’ibiryo gafite igikapu cyirimo ibitabo n’impapuro, akaboko k’ibomoso gafite akajerekani karimo amazi ndetse na telemusi mu ntoki yarimo igikoma.
Yari yambaye kandi ku maguru amasogisi maremare y’umweru n’inkweto zo mu bwoko bwa bodaboda zidasa rumwe ari ubururu urundi ari umweru.
Karasira akigera ku muryango w’icyumba cy’urukiko aburaniramo yamaze nk’amasegonda atanu ahagaze amanitse akaguru k’ibomoso.
Yasanze abunganizi be mamategeko akajya arangwa no kuzamura amaboko, kuzamura intoki ebyeri n’ibindi,mbere y’uko inteko y’abacamanza batatu n’umwanditsi w’urukiko bamuburanisha binjira.
Inteko iburanisha yinjiye babanza guha ijambo uruhande rwa Karasira Aimable.
Bireguye ku cyaha cyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.
Me Bikorwa ashingiye ku ijambo ubushinjacyaha buvuga ko Karasira yavuze ko ‘Abakomeye mu gisirikare cy’u Rwanda usanga bose ari abagande”, yavuze ko ijambo ubushinjacyaha buvuga ko yavuze [Karasira] nta ryo yavuze.
Me Bruce Bikotwa ati”Ubushinjacya bwatwerereye Karasira amagambo atavuze.”
Me Bruce Bikotwa ati”Karasira yavuze ko abasirikare bakomeye b’u Rwanda bari baragizwe abagande.”
Me Bruce Bikotwa akomeza ati”Ubundi umunyarwanda kugira ubwenegihugu bubiri birabujijwe? dusanga nta bimenyetso simusiga ubushinjacyaha bugaragaza burega umukiriya wacu bityo ni umwere.”
Uhagarariye ubushinjacyaha yahise asaba ijambo agira ati “Mu byo twanashingiyeho turega Karasira harimo aho yavuze ngo u Rwanda ruracyaboshye badutetsemo umureti tubabera ibitambo.”
Umushinjacyaha akomeza agira ati”Twe nk’ubushinjacyaha kumva Me Bruce Bikotwa ibyo yihangadagaza ntabivugeho kandi twarabigaragaje mu mashusho ko Karasira yabivuze dusanga ari ugusimbuka ibyo aregwa.”
Umucamanza nawe yahise akomeza agira ati”Ubushinjacyaha ariko ni uburenganzira bw’umuburanyi ashatse ntiyanabivugaho, yabisimbuka ,si mwe mugena uko yiregura.”
Uhagarariye ubushinjacyaha ati”Niba aribyo Me Bruce Bikotwa n’umusimbutsi si umwunganizi wa Karasira”
Umucamanza ati”Umuburanyi niwe ugena uko yiregura,Me Bikotwa noneho tuguhaye ijambo.”
Me Bruce Bikotwa mbere wavugaga yicaye , yahise ahagaruka ati”Turabashimiye Nyakubahwa Perezida gusa turagira ngo tubamenyeshe ko tubabaye, niba ubushinjacyaha bwumva ibyabo ari byo gusa twe twakwikura muri uru rubanza noneho ubushinjacyaha bukazajya bushinja Karasira bukanamwunganira, twe abunganizi ba Karasira ngo turihandagaza?”
Umucamanza yakomeje agira ati”Hano nta ntambara y’amagambo turimo, turi kureba ukuri ngo hatangwe ubutabera hashingiwe ku mategeko niba umuburanyi hari icyo adashaka kuvugaho ni uburenganzira bwe.”
Me Bruce Bikotwa yahise yaka ijambo arahaguruka ati”Nyakubahwa Perezida ubushinjacyaha bukoresha amagambo ataboneye cyereka niba natwe mushaka ko twazajya tuyakoresha kuko turayazi kuko ubushinjacyaha si ubwa mbere babikora cyangwa ubwa kabiri.”
Umucamanza ati”Ibyo kuba ubushinjacyaha busanzwe bukoresha amagambo ataboneye njye ntabyo nzi twizere ko ntawuzongera kubangamirwa hagati yanyu bityo uruhande rwa Karasira mwakomeza mwiregura kubyaha aregwa.”
Me Felecien Gashema nawe wunganira Karasira yahise afata ijambo avuga ko ubushinjacyaha hari aho buvuga ko Karasira yangishaga rubanda ubutegetsi buriho.
Me Gashema ati”Ubutegetsi bwanzwe n’ubuhe bitewe n’ikiganiro Karasira yakoze nk’umusesenguzi? N’izihe ngaruka ikiganiro yakoze cyateje?”
Me Gashema akomeza agira ati”Nta baturage bigeze banga ubutegetsi ahubwo barabukunze n’ikimenyetso Karasira yatangiye gukurikiranwa mu mwaka wa 2021 noneho abaturage mu mwaka wa 2024 habaho amatora Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame atorwa ari uwa mbere nk’uwaruhagaririye umuryango FPR Inkotanyi ahubwo ubutegetsi burakunzwe cyane.”
Ku cyaha cyo gukurura amacukubiri nacyo Karasira yakireguye aho ubushinjacyaha buvuga ko abakora muri RDB, RGB, abajya mu ngabo z’u Rwanda, abajya mur irushanwa ry’ubwiza, ‘Miss Rwanda’, bagendera ku ndeshyo.
Aimable Karasira ati”Naratangaye cyane! Ko hari umwana mu nama wabwiye Perezida Kagame ko yabujijwe kujya mu gisirikare kuko ari mugufi ubwo nawe yakoze icyaha? Ndabatumiye ejo bundi ku munsi wo kwibohora muzarebe abasirikare bazakora ‘Parede’ muzarebe ko bose indeshyo atari imwe?”
Karasira yakomeje agira ati”Njye mbivuga naringamije kuvuga ngo niba bikorwa, bikosorwe ku buryo ahubwo njye ntumvaga nkwiye igihembo nk’icya ‘Prix Nobel’ aho kugira ngo mbifungirwe”
Karasira Aimable yatangiye kwiregura ku byaha aregwa birimo no guhakana jenoside n’ibindi akaba aburana ahakana.
Yari umwarimu wa Kaminuza akanaba umuhanzi. Yamenyekanye kuri ‘YouTube’. Ibyo aregwa byose bikekwa ko ariho yabikoreye niba nta gihindutse uru rubanza ruzakomeza taliki ya 25 Kameena 2025.

Theogene NSHIMIYIMAN
UMUSEKE.RW/ Nyanza