Kazungu Denis wahamijwe ibyaha 10, agahanishwa igifungo cya burundu azaburana ubujurire mu Rukiko Rukuru rwa Kigali.
Uyu yari yarahamijwe ibyaha birimo kwica ku bushake, gusambanya ku gahato, iyicarubozo, kwinjira mu makuru ya mudasobwa cyangwa uruhererekane rwa mudasobwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, guhisha umurambo, gukoresha ibikangisho no gufungira umuntu ahatemewe.
Urukiko kandi rwari rwategetse ko Kazungu atanga indishyi z’akababaro z’agera kuri miliyoni 30 Frw ku bagizweho ingaruka n’ibikorwa bye.
Kazungu waburanye yemera ibyaha akanasaba imbabazi no koroherezwa n’Urukiko ngo kuko yatanze amakuru yari akenewe mu gihe cy’iperereza, ntiyanyuzwe n’imikirize y’urwo rubanza.
Yahisemo kurujuririra mu Rukiko Rukuru akaba azaburanishwa ku wa 13 Kamena 2025.
Byitezweho muri uru rubanza Kazungu Denis azasaba ko yagabanyirizwa igihano cya burundu yakatiwe mu gihe Ubushinjacyaha bwo buzakomeza kugaragaza ko igihano yahawe cyari gikwiriye.
Kazungu yatawe muri yombi muri Nzeri 2023 ubwo abagenzacyaha bavumburaga umwobo yatabyemo imirambo y’abo yemera ko yishe.
Uyu mwobo wari mu gikoni cy’aho yari acumbitse, mu kagari ka Busanza, Umurenge wa Kanombe mu karere ka Gasabo.
UMUSEKE.RW
Ariko kweri arajurira?
Habaye irenga tegeko akicwa.
Ubwo se aracyasamba mubikix?
Iyo nyamaswa nigute bemera ko ijurira ubundi?
ariko ubundi bazasubizaho igihano cy’urupfu,