Polisi y’Igihugu ivuga ko umuhanda, Kigali-Gakenke wamaze kuba nyabagendwa nyuma yo gukura mu nzira ikamyo yari yawufunze kubera impanuka.
Nta byinshi polisi yatangaje kuri iyo mpanuka gusa ivuga ko kuri ubu uwo muhanda wamaze kuba nyabagendwa.
Inkuru yari yabanje
Polisi y’Igihugu , yatangaje ko kubera impanula y’ikamyo yabereye ahitwa Buranga, umuhanda, Kigali-Gakenke utari nyabagendwa.
Iyi mpanuka yabaye mu kagari ka Rusagara, umurenge wa Gakenke, akarere ka Gakenke.
Ibinyujije ku rubuga rwa x, Polisi yasabye abakoresha umuhanda kwihangana.
Yagize iti “Turasaba abakoresha uyu muhanda kwihangana mu gihe imirimo yo gukuramo iyo kamyo irimo gukorwa.”
Si ubwa mbere ikamyo igwa mu muhanda wa Gakenke, kuko no mu myaka itatu ishize hari impanuka yabereye hafi y’ahahoze Ibiro by’Akarere ka Gakenke mu Murenge wa Nemba, ikagwamo umushoferi n’umufasha mu kazi uzwi nka kigingi w’imodoka.
Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, isaba abantu “kuzirikana buri gihe kuringaniza umuvuduko cyane cyane bageze ahantu hameze nko muri Buranga.”

UMUSEKE.RW