Kigali: Polisi yafashe abakekwaho ubujura 13 batoboraga amazu

Yanditswe na TUYISHIMIRE RAYMOND
Polisi yafashe abajura 13 bibaga abaturage batoboye amazu

Polisi ikorera mu mujyi wa Kigali ifatanije n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage, Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Kamena 2025, yafashe abakekwaho ubujura 13 mu turere twa Nyarugenge, na Gasabo.

Muri abo barindwi  bafatiwe mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Ndera, Akagali ka Bwiza, Umudugudu wa Ruhangare.

Polisi ivuga ko bari barazengereje abaturage babiba amatungo bakayabagira ku gasozi bagatwara inyama, bakanatega abaturage bakabambura ibyo bafite.

Abandi batandatu bafatiwe mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Mageragere, mu Kagali ka Mataba, Umudugudu wa Gahmbo, aho batoboraga amazu y’abaturage bakiba ibikoresho byo mu nzu.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, yabwiye UMUSEKE  ko aba bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

CIP Gahonzire yasabye abantu kutishobora mu bikorwa by’ubujura kuko igihe cyose bazafatwa.

Ati “Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu bose bishora mu bikorwa by’ubujura kubireka kuko batazihanganirwa, iranashishikariza abaturage gukomeza gutanga amakuru igihe hari abo baziho ubujura, inibutsa abaturage kujya batanga ikirego igihe bibwe kugira ngo abibye bafatwe. Polisi  y’ u Rwanda irizeza abaturarwanda umutekano usesuye.

Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya Mgeragere na Ndera.

Batandatu bafatiwe mu mUrenge wa Mageragere

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi