Kiyovu Sports yatangiye gukemura ibibazo bya FIFA

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Nyuma y’ibihano yafatiwe n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umupira w’Amaguru ku Isi [FIFA] kubera kutubahiriza ibikubiye mu masezerano yari ifitanye n’abakozi ba yo, Kiyovu Sports yatangiye kubikemura gahoro gahoro.

Mu minsi ishize, ni bwo hamenyekanye amakuru yavugaga ko FIFA yafatiye Kiyovu Sports ibihano byo kumara imyaka itatu itandikisha abakinnyi bashya. Ibi byazaga byiyongera ku bindi yari ivuyemo yari imazemo ibyiciro bibiri [transfer window] yari yarafatiwe kubera gutandukana na bamwe mu bakinnyi mu buryo budakurikije amategeko.

Nyuma y’ibi bihano, ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwatangiye gutera intambwe nziza yo kubikemura kugira ngo ibe yakurirwaho ibihano yafatiwe byo kutandikisha abakinnyi.

Uwahereweho, ni Umurundi, Blanchard Ngabonziza wari mu bareze Urucaca muri FIFA. Mu ibaruwa UMUSEKE ufitiye kopi FIFA yandikiye Kiyovu Sports, iyi kipe yamenyeshejwe ko ikibazo cy’uyu mukinnyi cyashyizweho akadomo.

Uyu musore w’imyaka 24, mu 2024 ni bwo yasinyiye iyi kipe amasezerano y’akazi ariko batandukana atanayikiye umukino n’umwe.

N’ubwo bavuga ngo ukorora acira aba agabanya, Urucaca rurasabwa angana na miliyoni 157 Frw kugira ngo rubashe gukura mu nzira ibibazo byose by’abakozi barujyanye muri FIFA.

Ibaruwa FIFA yandikiye Kiyovu Sports
Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports ntibwicaye ubusa

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi