Kunywa inzoga bishobora gutera ibibazo  byo mu mutwe –  Dr Yvan  Butera

Yanditswe na TUYISHIMIRE RAYMOND
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima,Dr Yvan Butera.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima,Dr Yvan Butera, yatangaje ko kumywa inzoga no gukoresha ibiyobyabwenge bishobora gutera ibibazo byo mu mutwe.

Ibi yabigarutseho kuwa 25 Kamena 2025, ubwo yari yitabiriye Inama nyunguranabitekerezo ku bibazo by’Ubuzima bwo mu mutwe  yateguwe n’Inteko Ishingamategeko Umutwe wa Sena.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima,Dr Yvan Butera,  yagaragaje ko mu myaka 10 ishize, mu Rwanda abanywa inzoga biyongereye .

Icyakora akavuga ko abanywa inzoga cyane umubare wabo wagabanutse muri iyo myaka.

Dr Yvan Butera, agaragaza ishusho y’uburyo ikibazo cy’Ubuzima bwo mu mutwe gihagaze,yatangaje ko nibura umuntu umwe muri batanu yahuye n’ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe.

Avuga ko impamvu nyamukuru itera ibi bibazo byo mu mutwe harimo agahinda gakabije,ubwoba bukabije ndetse n’ihungabana.

Yavuze kandi ko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga na byo ari kimwe mu bituma abanyarwanda bagira ibibazo byo mu mutwe .

Ati “ Ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bishobora kuba ari ingaruka z’ibibazo byo mu mutwe twavuze haruguru. Nkuko gukoresha ibiyobyabwenge na byo bishobora gutera ingaruka zirimo agahinda gakabije. Hari ukuntu bifitanye isano.”

Imibare ya Minisiteri y’ubuzima, ivuga ko mu mwaka wa 2013 ikoreshwa ry’inzoga ryari kuri 41.3% birazamuka bigera kuri 48% kugera mu mwaka wa 2022 .

Intara y’Amajyaruguru niyo iza imbere mu gukoresha inzoga aho ifite 56.6%, Amajyepfo ni 51.6%. Uburasirazuba ni 43.9% , Iburengerazuba ni 46.5% naho Umujyi wa Kigali ni 42.0%.

Abagabo nibo bakoresha inzoga  kurusha abagore aho bari ku kigero cya 61.9% naho abagore ari 34.3%.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima,Dr Yvan Butera, yatangaje ko nubwo umubare w’abanywa wiyongereye ariko abanywa cyane bo umubare wabanutse aho byavuye kuri 23.5% bigera kuri 15.2%.

Ibyo bishimangira ko abanywa inzoga nyinshi cyane bagabanyutse ku kigero cya 8% ugereranyije n’ubushakashatsi bwa 2013.

Intara y’Iburengerazuba ni yo ibamo abasinzi bakabije benshi bari ku kigero cya 19.1%, igakurikirwa n’iy’Amajyaruguru ifite 15.8%, iy’Amajyepfo ifite 15.1%, Intara y’Iburasirazuba ifite 13.8% ndetse n’Umujyi wa Kigali ufite 10.5%.

Icyakora  mu rwego rwo guca ubusinzi bukabije no kurinda urubyiruko ikoreshwa ry’inzoga, leta y’uRwanda yatangije gahunda ya ‘Tunywe Less’.

TunyweLess ni ubukangurambaga Leta y’u Rwanda ishyize imbere, nyuma y’uko hari hamaze kugaragara ko abantu bijandika mu kunywa inzoga z’umurengera, urubyiruko rukaba urwa mbere mu gufata  kuri ibyo binyobwa.

UMUSEKE.RW

 

Yisangize abandi