Manzi ukekwaho kwambura arenga Miliyari 13 Frw yasabye ko yarekurwa

Yanditswe na TUYISHIMIRE RAYMOND
Manzi ukekwaho kwambura arenga miliyari 13 Frw yasabye ko yarekurwa

Sezisoni Manzi Davis  ukekwaho kwambura arenga miliyari 13 Frw yasabye Urukiko ko rwamurekura , agakurikirana amafaranga yabo abereyemo umwenda.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 Kamena 2025,  Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, rwaburanishije urubanza ruregwamo Sezisoni Manzi Davis ukurikiranweho ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, kuvunja amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’iyezandonke.

Ibyaha akekwaho bishingiye ku kuriganya abantu 500 amafaranga arenga miliyari 13 Frw, binyuze mu kigo gitanga serivisi z’ivunjisha rikorerwa kuri internet cya ’Billion Traders FX’, nk’uko Ubushinjacyaha bubivuga.

Mu iburanisha, Manzi Sezisoni yasabye urukiko ko rwamurekura, agakurikirana miliyoni ebyiri n’ibihumbi Magana atatu by’amadorari yaheze mu kigo cyo hanze bakoranaga ubwo bucuruzi cya ICE Market kugira ngo yishyure abo abereyemo imyenda.

ICE Markets ni ikigo kibarizwa muri Seychelles kizobereye muri iyo mirimo cyafatanyaga na Billion Traders FX gucuruza imari y’Abanyarwanda.

Umushinjacyaha yavuze ko hakenewe ibimenyetso bigaragaza koko niba ayo mafaranga ahari kuko bitizewe ko yaba ahari.

Uwunganira mu mategeko Manzi yavuze ko hari umunyamategeko wagiye gukurikirana aya mafaranga mu gihugu cya Seychelle ariko aza ntayo afite, icyakora ubuyobozi bwa ICE Market bumubwira ko bugiye kumubarira ingano y’ayo bumufitiye bityo ko yizeye ko ahari ngo kuko iyo aba adahari bari kumuhakanira.

Ibindi bimenyetso ashingiraho asaba kurekurwa, ni    ibaruwa yandikiye RIB asaba ko yakurirwaho itambamira ry’ayo mafaranga kuri konti ye kugira ngo ayakurikirane yishyure abo abereyemo imyenda.

Manzi yagaragarije urukiko ko umuryango we wateranije Miliyoni 30 z’amafaranga y’ u Rwanda  zishyurwa abantu batanu bityo ko bitanga icyizere cy’uko arekuwe yashaka n’andi mafaranga akishyura abasigaye.

Abunganira mu mategeko abaregera indishyi bo bavuze ko umugore we nawe yanditse kuri iyo kampani ya Billion Traders FX ku buryo nawe yakurikirana ayo mafaranga akayishyura.

Manzi yireguye avuga ko atari ikompanyi (Company) ahubwo ari anterepurize (Entreprise) imwanditseho ndetse ko ariwe ufite ububasha bwo kubona ayo mafaranga bitewe nuko ariwe wayacuruzaga.

Ubushinjacyaha bwavuze ko yahawe umwanya ungana n’amezi umunani mbere yo gufungwa kugira ngo agaruze amafaranga ariko ntagaragaze ubushake bwo kuyishyura.

Umunyamategeko we yavuze ko mu bihe bitandukanye ubwo RIB yagerageza kuba yakura itambamira muri konti ye, hazaga amafaranga akayishyura abakiriya be.

Manzi yasobanuye ko  kuba muri Miliyari 13 z’amafaranga y’u Rwanda  yacuruje nta mutungo umwanditseho ko yashakaga kwagura ishoramari rye.

Abunganira mu mategeko abaregera indishyi basaba ko ubusabe bwe bwateshwa agaciro kuko babibonamo nko gutinza urubanza.

Umwanzuro w’urukiko kuri uru rubanza uzatangazwa Tariki 19 Kamena 2025 I saa munani.

Manzi yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB ku wa 30 Nyakanga 2024. Akurikiranyweho ibyaha by’iyezandonke, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gucuruza cyangwa kuvunja amafaranga mu buryo butemewe n’amategeko.

Ubwo RIB yamutaga muri yombi, uyivugira,Dr Murangira B Thierry, yasobanue ko  uregwa yagiye ashishikariza abantu gushora amafaranga mu kigo cye Billion Traders FX, gikora ibikorwa byo kuvunja amafaranga kuri internet, abizeza kujya abungukira inyugu zigera kuri 50% y’ayo bashoye buri mezi atanu ku muntu washoye ibihumbi 10$, aho abona 4,000$ buri kwezi. Bizezwaga ko uko bashoye menshi ariko inyungu ziyongera.

Abantu bamaze kubona ko inyungu bijejwe zitaboneka nibwo batanze ikirego.

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Igitekerezo 1

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *