Mariya Yohana agiye kwinjiza Abanyarwanda mu Kwibohora31

Yanditswe na NDEKEZI Johnson
Mariya Yohana

Umunyabigwi mu muziki Nyarwanda Mariya Yohana agiye gukora igitaramo cyo kuzirikana ubutwari bw’Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, zikabohora n’Igihugu.

Ni igitaramo kiswe ‘Inkera y’Abahizi Komeza Ibirindiro’ kizaba tariki ya 3 Nyakanga 2025, bucya Abanyarwanda bizihiza imyaka 31 Igihugu kibohowe ndetse na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ihagaritswe.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, cyabaye ku wa Gatatu tariki ya 25 Kamena, Mariya Yohana, yavuze ko igitaramo kizaba kigamije gushimira Inkotanyi na Perezida Kagame wari uziyobowe mu rugamba rwo kubohora Igihugu.

Ati “Ndagira ngo twereke Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ko tumukunda tugakunda n’Inkotanyi.”

Yavuze ko Abanyarwanda benshi bari barahejejwe hanze nk’impunzi ariko kubera ubutwari bw’Inkotanyi, bagarutse mu Gihugu.

Ati “Twari impunzi tudafite icyo turi cyo ariko kandi dutekereza iwacu. Abahungu bacu bamaze kwiyumvamo ubugabo biyemeje gutanga amaraso yabo ngo bashyire Igihugu ku murongo.”

Akomeza agira ati “Njye sinari ku rugamba, ndasana ariko iri jwi n’amagambo yo mu ndirimbo ni yo yahaga imbaraga abo bana bari biyemeje gupfira u Rwanda. Bakemera kumva ko ari ngombwa ngo baducyure mu gihe twe twari twarabyibagiwe.”

Mariya Yohani avuga ko nubwo atari ku rugamba rwo kurasana ariko yumvaga agomba gukora indirimbo ziherekeza abarwanaga.

Muri icyo gitaramo umuhanzi Mariya Yohani azamurikiramo umuzingo w’indirimbo ‘Album’ yise “Komeza Ibirindiro”, avuga ko yatuye Perezida Kagame.

Iyi album izaba ari iya kabiri izaba ikurikira iya mbere, Mariya Yohana yakoze yise ‘Intsinzi Intego ni Imwe’, yagiye hanze mu 2014.

Iki gitaramo kizabera mu Intare Conference Arena i Rusororo ku wa 3 Nyakanga 2025, bucya u Rwanda rwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 31.

Azagihuriramo n’abahanzi barimo Bruce Melodie, Tom Close, Butera Knowless, Umusizi Rumaga, SMS na Tonzi.

Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari 10000 Frw ahasanzwe, 45000 Frw muri VIP ndetse na miliyoni 1 Frw ku meza y’abantu batandatu.

Ushaka kugura itike akanda *662*700*1331#. kizatangira Saa Kumi z’umugoroba kirangire Saa Sita z’ijoro.

Mariya Yohana n’abahanzi bazaririmba muri iki gitaramo mu kiganiro n’itangazamakuru

NDEKEZI JOHNSON/ UMUSEKE.RW

Yisangize abandi