Ibikubiye mu masezerano ya gisirikare hagati ya Maroc n’u Rwanda

Yanditswe na MUGIRANEZA THIERRY
Juvenal Marizamunda Minisitiri w'Ingabo ku ruhande rw'u Rwanda ni we wasinye kuri aya masezerano

U Rwanda n’Ubwami bwa Maroc byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare agamije gushyiraho umusingi ukomeye wo gukomeza umubano no gutegura inzira y’ubufatanye bwagutse hagati y’ibihugu byombi.

Aya masezerano yasinywe ku wa 18 Kamena 2025, ubwo Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Juvenal Marizamunda yatangiraga uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu muri iki Gihugu cyo mu Majyaruguru ya Afurika.

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yanditse kuri X ko urwo ruzinduko rwatangijwe no gushyira indabo ahatabarijwe Umwami Mohammed V, mu rwego rwo guha icyubahiro umurage w’amateka n’ubuyobozi buhamye bwe nk’uwashinze ubwami bwa Maroc.

Ku munsi wa mbere w’urwo ruzinduko, habayeho kandi inama y’ubufatanye yo ku rwego rwo hejuru hagati y’intumwa za Leta y’u Rwanda n’abayobozi ba Maroc bayobowe na Abdeltif Loudyi, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuyobozi bw’Ingabo z’Igihugu. Iyo nama yabereye ku cyicaro cy’Ubuyobozi bw’Ingabo z’Igihugu.

Kuri X iti “Ibiganiro byibanze ku gushimangira ubufatanye mu by’umutekano n’ingabo.”

Minisiteri y’Ingabo yakomeje ivuga ko umunsi wa mbere wasojwe no gusinya ku mugaragaro amasezerano y’ubufatanye mu bya Gisirikare hagati y’u Rwanda n’Ubwami bwa Maroc.

Aya masezerano yasobanuwe nka atazakomeza  umubano mu bya gisirikare gusa, ko ahubwo anafungura inzira y’ubufatanye bwagutse hagati y’ibihugu byombi.

Ministeri y’Ingabo kuri X iti “Uru ruzinduko ni intambwe ikomeye mu mubano w’ingabo z’u Rwanda n’iza Maroc, kandi rugaragaza umuhate w’impande zombi mu kurengera amahoro, umutekano n’iterambere rusange.”

U Rwanda na Maroc bamaze imyaka myinshi bafitanye umubano ukomeye mu bya Dipolomasi.

Ibihugu byombi bimaze gusinya amasezerano arenga 35 arimo ayerekeye ubucuruzi, kurengera ibidukikije, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubutabera, imikoranire mu by’amategeko ndetse no guteza imbere ubushobozi bw’abaturage.

MUGIRANEZA THIERRY
UMUSEKE.RW

Yisangize abandi