Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, yasabye urubyiruko guharanira kwigira, barushaho kugira inyota yo kwiga no guhanga udushya twubaka ejo hazaza, banabyaza umusaruro amahirwe igihugu cyabahaye, birinda imyitwarire ibatesha umurongo.
Yabigarutseho mu Nteko Rusange y’Urubyiruko rw’Akarere ka Bugesera yabaye kuri uyu wa 6 Kamena 2025, yitabirwa n’urubyiruko rusaga 600 ruhagarariye abandi kuva ku rwego rw’Akagari kugeza ku Karere.
Inteko yibanze ku kugaragaza ibyo urubyiruko rwagezeho mu mwaka wa 2024–2025, n’ibiteganywa mu 2025–2026, ku nsanganyamatsiko igira iti “Urubyiruko Turashima”. Hanaganiriwe ku mbogamizi ruhura na zo n’uburyo bwo kurushaho kwigira.
Meya Mutabazi yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa amahirwe igihugu cyabahaye, kwishyira hamwe, gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye no kugira uruhare mu iterambere ryabo ndetse n’iry’igihugu.
Yerekanye ko mu gihe himakazwa ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, urubyiruko rukwiye kubyaza umusaruro amahirwe rubona ndetse rukarushaho guharanira kuba abayobozi beza b’ejo hazaza.
Yagize ati: “Iterambere ry’igihugu rishingira ku rubyiruko rwiyemeje kwishakamo ibisubizo.Urubyiruko rugomba gukorana n’ubuyobozi n’abafatanyabikorwa mu rwego rwo gutegura ejo hazaza harwo.”
Yanasabye ko ibikorwa bigize imihigo y’urubyiruko byategurwa hakiri kare kugira ngo bizatange umusaruro urambye kandi ufatika.
Munezero Joyeuse, umwe mu bitabiriye Inteko, yavuze ko nubwo hari byinshi byagezweho, urugendo rukiri rurerure.
Ati: “Turacyafite imbogamizi zirimo bamwe bishora mu ngeso mbi, ibikoresho bidahagije by’imyidagaduro, ndetse n’ikigo cy’urubyiruko kitaruzura ngo gitange umusanzu mu guhanga imirimo.”
Nsengiyumva Jean Marie Vianney we yagarutse ku mbogamizi z’ingengo y’imari idahagije mu bikorwa by’urubyiruko, asaba ko hakongerwa inyigisho zo kubaka umuryango, kuko “gukurira mu makimbirane bigira ingaruka mbi ku rubyiruko.”
Mbonimpa Pascal, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Bugesera, yasabye urubyiruko gukura amaboko mu mifuka no kumva ko nta nzira y’ubusamo yarugeza ku bukire burambye.
Ati: “Turacyabona imyitwarire mibi mu bakiri bato bashaka gukira vuba batanyuze mu nzira zikwiye. Tugomba kubereka ko kwigira bishoboka kandi ko gukora ari ryo shingiro ry’iterambere.”
Yagaragaje kandi uruhare urubyiruko rwagize mu bikorwa by’ingirakamaro, birimo kubakira abatishoboye inzu 4 n’ubwiherero 280, harimo inzu ebyiri zifite agaciro gasaga miliyoni 40 Frw zatashywe mu Murenge wa Ntarama, mu Kagari ka Cyugaro.
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’igihugu, Nyamwasa Francis, yashimiye urubyiruko rwa Bugesera arusaba gushyira imbaraga mu bukangurambaga bugamije kwirinda ibyaha n’ingeso mbi zirimo ibiyobyabwenge, ubusinzi n’ibindi.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko Akarere ka Bugesera kari ku mwanya wa gatatu mu Ntara y’Iburasirazuba mu kugira urubyiruko rwinshi, rugera ku 144,813, aho 26.2% by’abaturage bose bagize akarere ari urubyiruko, bakaba ari imbaraga z’iterambere zigomba gushyigikirwa.




MURERWA DIANE
UMUSEKE.RW i Bugesera