Meya Mutabazi yashimye uruhare rw’abafatanyabikorwa mu kwesa imihigo

Yanditswe na MURERWA DIANE
Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, yashimiye uruhare rw’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere, ashimangira ko bagira uruhare mu bikorwa bifatika mu rwego rwo guharanira ko umuturage aba ku isonga.

Yabigarutseho ku wa Gatanu tariki 27 Kamena 2025, ubwo hatangizwaga imurikabikorwa ngaruka mwaka mu Karere ka Bugesera.

Ni imurikabikorwa riri kuba ku nsanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere.”

Iri huriri ribamo abagera kuri 77, barimo: Akarere ubwako, ibigo bya Leta bikorera mu Karere, ibigo by’abikorera, imiryango ishingiye ku myemerere, imiryango mvamahanga itari iya Leta, imiryango nyarwanda itari iya Leta, n’abaturage.

Bose bakorera mu nkingi zirimo ubukungu, imiyoborere myiza n’imibereho myiza.

Ganza Edison umwe mu rubyiruko rwitabiriye iri murikabikorwa avuga ko rizamufasha kwagura ubumenyi mu byo akora ndetse no gutinyuka guhangana ku isoko.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Bugesera, Emmanuel Murenzi, yatangaje ko bashimira ko aka Karere ibikorwa byose byagaragajwe bitagerwaho badashyize hamwe.

Ati”Abafatanyabikorwa n’Akarere dukorera hamwe mu bikorwa bigamije guhindura ubuzima ndetse n’imibereho y’Abanyabugesera.”

Mutabazi Richard, uyobora aka Karere, avuga ko iki gikorwa gifite intego yo kugaragaza ibikorwa n’uruhare rw’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ndetse no kureba ibyagezweho mu mwaka wose.

Ati”Insanganyamatsiko dufite irabivuga neza ngo uruhare rw’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere. Ni insanganyamatsiko iboneye itwibutsa ko iterambere ry’Akarere ridashoboka hatabayeho ubufatanye nyakuri bufite ireme buganisha ku cyerekezo kimwe cyo guteza imbere imibereho myiza y’umuturage.”

Akomeza agira ati “Binyuze muri gahunda nyinshi za Leta n’icyerekezo cy’Igihugu, Akarere kacu gashyira imbere gukorana n’abafatanyabikorwa, tukubakira ku mahame yo kwihutisha iterambere ridaheza rinoze kandi rirambye riganisha ku guharanira ko umuturage aba ku isonga.”

Yasabye abaturage gukomeza kwitabira imurikabikorwa bihera ijisho ibimurikwa, bagahaha ubwenge ndetse no kurushaho guhanga udushya.

Iri murikabikorwa ryatangiye ku wa 27 Kamena rizasozwa ku wa 29 Kamena 2025, riri kubera muri Stade y’Akarere ka Bugesera.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard

UMURERWA DIANE 

UMUSEKE.RW i Bugesera

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *