Miliyari 40 frw zigiye gukoreshwa mu gutunganya ibishanga  mu Mujyi wa Kigali

Yanditswe na Elisée MUHIZI
Imashini yatangiye gutunganya igishanga cya Rwampara

Ikigo Gishinzwe kurengera Ibidukikije mu Rwanda, (REMA) kivuga ko cyashoye miliyari 40 y’amafaranga y’uRwanda agamije gutunganya ibishanga bitanu  byo mu Mujyi wa Kigali.

Umukozi wa REMA ushinzwe Porogaramu yo gucengeza ibikorwa by’ ibidukikije muri gahunda za Leta no kurengera urusobe bw’ibinyabuzima, Uwera Martine, ayo mafaranga batangiye kuyashora mu mirimo yo gutunganya ibishanga bitanu  byo mu Mujyi wa Kigali.

Uwera avuga ko bahereye ku gishanga cyo mu Rwampara cyakira amazi ava iRebero ndetse n’I Nyamirambo akangiza ibikorwaremezo birimo n’inzu z’abaturage.

Uyu mukozi wa REMA avuga ko ayo mafaranga bashoye azatunganya igishanga cya Gikondo gifata igice cya Remera, Kimihurura, Gatenga ya Kicukiro gihura n’igishanga cya Rugenge rw’Intare gifata igice cya Kacyiru n’igice cya Muhima bigahurira n’igishanga cya Muhima ahitwa ku kinamba.

Hagakurikiraho igishanga cya Kibumba ahahoze UTEXRWA gihuza Umurenge wa Kinyinya, uwa Gisozi ni igishanga cya Nyabugogo gihuza Umurenge wa Muhima ni Gatsata.

Ati”Ibi bishanga bizahindura isura y’Umujyi wa Kigali kuko nibimara gutunganywa bizagarura umwuka mwiza abantu bahumeka

Umwe mu baturage witwa Ndayisabye Eric avuga ko abatuye i Nyamirambo ndetse no mu gace ka Kicukiro byabagoraga kwambuka aha hantu cyane mu bihe by’imvura.

Ati”Aha hantu hari habangamiye abaturage kuko hari icyobo kinini cyane abaturage bagwagamo kubera ko iyo imvura iguye hamanuka amazi menshi atwangiriza.”

REMA ivuga ko amazi menshi yatezaga imyuzure i Nyabugogo yaturukaga Irebero ndetse n’iNyabugogo.

Ubuyobozi bwa REMA bukavuga ko ibi bishanga nibimara gutunganywa bizagarura urusobe bw’ibinyabuzima, mu kubitunganya kandi bigamije kuhashyira ibijyanye n’imyidagaduro.

Ibi bishanga bitanu bifite ubuso bwa hegitari 500, bikaba biteganyijwe ko imirimo yo kubitunganya izarangira Tariki ya 31 Ukuboza 2025.

Umukozi wa REMA ushinzwe Porogaramu yo gucengeza ibikorwa by’ ibidukikije muri gahunda za Leta no kurengera urusobe bw’ibinyabuzima, Uwera Martine
Abaturiye igishanga cya Rwampara bavuga ko bari batewe impungenge n’icyobo kirekire cyacukuwe n’ibiza
Imirimo yo gutunganya igishanga cya Gikondo irarimbanyije
Abaturiye iki gishanga bavuga ko kuhakora bizakemura byinshi
REMA iteganya no kuhashyira ibikorwa by’imyidagaduro

MUHIZI ELISÉE 

UMUSEKE.RW/Kigali

 

Yisangize abandi