Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buvuga ko Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere(JADF) ryashoye miliyari 5 frw zo kuzamura imibereho myiza y’abaturage mu nkingi eshatu.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwabivuze ubwo hasozwaga Imurikabikorwa ry’iminsi itatu.
Umuyobozi wungurije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Ruhango, Rusiribana Jean Marie avuga ko bashimira abagize JADF ku mbaraga no gukorera mu mucyo bagaragaje mu guteza imbere Imibereho myiza y’abaturage.
Rusiribana avuga ko umwaka w’Ingengo y’Imari igiye kurangira, abafatanyabikorwa bakoresheje miliyari 5 y’amafaranga y’u Rwanda mu guhindura Imibereho myiza y’abaturage.
Ati”Izo miliyari 5 frw bazishoye mu kwegereza abaturage amazi meza, mu koroza abaturage andi bayashora mu bikorwa by’Ubuzima.”
Rusiribana avuga ko ibyo abafatanyabikorwa bakora, bihura n’imihigo y’inzego z’ubuyobozi yo guteza imbere abaturage.
Ati”Ibi bigaragazwa n’ibipimo EICV ya 7 yerekanye aho Akarere ka Ruhango kaje ku mwanya wa karindwi mu turere dufite abaturage bafite Ubukungu.”
Niyomugabo Védaste Umukozi wa FH avuga ko iyo baje mu imurikabikorwa hari udushya bahakura bakabwongera mu mihigo bafite kugira ngo umwaka utaha bayishyire mu bikorwa.
Ati”Hari uwavuze ko kwiga ari ukwigana mu Imurikabikorwa dufata umwanya wo kungurana ibitekerezo.”
Uwamahoro Justine ukorera Umushinga witwa Inspire, Educate and Empower Rwanda, avuga ko amafaranga yo mu Ngengo y’Imari bayashoye mu guteza imbere Uburezi bw’abana.
Ati”Dufite imishinga itandukanye irimo guhugura abarimu bakigisha bifashishije imfashanyigisho binyuze mu mikino ndetse no mu ndirimbo.”
Avuga ko mu burezi bafata abana batsinze ibizamini ku kigero cyiza bashaka kwiga uburezi muri Kamikuza.
Muri iri murikabikorwa, abagize JADF basabye ko iminsi y’imurika yava ku minsi itatu igakorwa mu gihe cy’Icyumweru kuko aribwo bitanga Umusaruro.




MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango