MINICOM yavugutiye umuti ikibazo cy’umusaruro w’Abahinzi b’umuceri utinda kugera ku isoko

Yanditswe na TUYISHIMIRE RAYMOND
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, MINICOM, ivuga ko yaboneye igisubizo abahinzi b'ubumuceri bataka kubura isoko

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda,MINICOM, yatangaje ko yaboneye igisubizo abahinzi  b’umuceri bakunze kugaragaza cyijyanye no kubonera isoko umusaruro, ishyiraho urubuga rw’ikoranabuhanga ruzahuza  umuguzi n’umugurisha. 

Byagarutsweho kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Kamena 2025, ubwo Ihuriro ry’Imiryango Nyarwanda ishyigikira ibikorwa by’amajyambere y’ibanze, CCOAIB, ryasesenguraga ubushakashatsi bwakozwe bugamije kureba imbogamizi zikiri mu bihingwa by’umuceri, ibigori n’ibirayi mu bijyanye no kugera ku isoko no gufasha abahinzi harebwa icyatuma biteza imbere.

Ni ubushakashatsi bwakozwe mu Kuboza  umwaka ushize ariko buza kujya hanze muri Gashyantare uyu mwaka ,bukorerwa mu turere icyenda ari two Gisagara, Kamonyi,Nyamagabe,Rusizi,Nyabihu,Burera,Musanze,Nyagatare na Kirehe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ n’Ihuriro ry’Imiryango Nyarwanda ishyigikira ibikorwa by’amajyambere y’ibanze, CCOAIB, Jean Claude Ngendandumwe, avuga ko  mu bushakashatse bakoze, basanze hakiri ikibazo mu bijyanye no kubona isoko ku bahinzi ndetse n’ibijyanye n’inyongeramusaruro.

Ati “ Icyagagaragaye, haracyari ikibazo cy’amasoko ndetse n’ibijyanye n’inyongeramusaruro harimo imbuto z’indobanure ndetse n’ifumbire. Icyo abahinzi batubwiye ni uko izo nyongeramusaruro abahinzi zibageraho mu gihe cy’ihinga gisa nkaho kirimo kirarangira.”

Ikindi avuga ni ikijyanye n’ubwikorezi mu gukura umusaruro mu murima bawugeza ku isoko bikibagoye bityo bigatuma igiciro kizamuka.

Ati “ Kenshi imihanda iba ari mibi , iyo ari mibi ugasanga icyo gihe birabahendesha.”

Avuga kandi ko muri ubu bushakashasti bwagaragaje ko abahinzi b’ibirayi n’ibigori bagikeneye ubumenyi, agasaba ko inzego zirebwa n’ibi bibazo kubigiramo uruhare.

Ati “ Icyo dusaba ni ugukangurira inzego zitandukanye, natwe tukabigiramo uruhare, abikorera bakabigiramo uruhare , bagatanga amakuru ajyanye n’isoko rihari.Ryaba isoko ryo mu Rwanda yaba n’iryo hanze kuko u Rwanda rwafunguye amarembo.”

MINICOM yabonye igisubizo

Umuyobozi Ushinzwe gusesengura uruhererekane nyongeragaciro mu bucuruzi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda,Karangwa Cassien,avuga ko  hari ibiri gukorwa ngo abahinzi batazongera  kubura isoko ry’umusaruro wabo.

Ati “Ni byo hari ibibazo bikigaragaramo bimwe na bimwe ariko hari n’ibimaze gukorwa. Cyane cyane ibijyanye n’isoko bikunze kugaragara mu gihembwe cy’ihinga cya A. Icyo gihe tuba dufite umusaruro mwinshi ariko hakaba n’ibihe by’imvura.Icyo gihe kumisha umusaruro,ugategereza ko uzajya ku isoko bisaba ibintu byinshi abahinzi, bagahitamo kuwumisha byihuse, bigatuma ujya ku isoko n’abawukeneye bitangana.”

Akomeza ati “ Duhuza abahinzi n’abaguzi kugira ngo harebwe umusaruro bafite noneho bumvikane uko bazawugura.”

Ikindi cyakozwe kugira ngo icyo kibazo cyitazongera kubaho, hari amavugurura y’ibigo bitandukanye cyangwa y’ubucuruzi bw’uwo musaruro.Navuga nk’ikigo East Africa Exchange, EAX, cyaravuguruye ku buryo kizajya kigura umusaruro utandukanye n’umusaruro ukenerwa ku ishuri kibe ari cyo kibasha kuwutanga.”

MINICOM ivuga ko hari ikoranabuhanga riri gukorwa rizajya  rihuza abagura umusaruro n’abawutanga  ku buryo bizajya bifasha kuwugura .

Ati “ Ubu turimo gukora ku buryo hajyaho urubuga rukoresha ikoranabuhanga aho hari umuhinzi ufite umusaruro,azajya yinjiramo,awushyiremo, avuge naho aherereye, n’abaguzi barimo, buri wese aho aherereye ashobore [kumenya] umusaruro bakeneye  aho uherereye ndetse n’igiciro kibe kirimo.Urwo rubuga twatangiye kureba uko twarwubaka ku buryo mu gihembwe cy’ihinga gitaha cya A  rwaba rwatangiye gukora.”

Abahinzi baracyagorwa

Umuyobozi wa Federasiyo y’abahinzi b’umuceri, Rwamwaga Jean Dmascene, avuga ko nk’abahinzi bagihura n’imbogamizi zitandukanye zirimo ko bagikora ubuhinzi bwa gakondo bityo bakeneye ikoranabuhanga.

Ati “ Imbogamizi zo mu buhinzi bw’umuceri cyane ni izijyanye n’amakusanyirizo , iyo twejeje mu gihe cy’imvura ibijyanye n’amakusanyirizo biracyari bicye,ibikorwaremezo nk’imihanda, ikoranabuhanga mu buhinzi,aho tukigosoza ibintu by’intara bya kera, kwirukana inyoni, imihindagurikire y’ikirere.”

Akomeza ati “ Hari ibishobora kurwanywa  ndetse hari n’zitaduturutseho nk’izo mihindagurikire y’ikirere, ariko izo kurwanywa inzego ziradufasha.”

Abahinzi b’umuceri bishimira ko kugena igiciro basigaye babigiramo uruhare bityo  no kubona isoko ry’umusaruro biri kugenda bikemuka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ n’Ihuriro ry’Imiryango Nyarwanda ishyigikira ibikorwa by’amajyambere y’ibanze, CCOAIB, Jean Claude Ngendandumwe
Umuyobozi wa Federasiyo y’abahinzi b’umuceri, Rwamwaga Jean Dmascene, avuga ko nk’abahinzi bagihura n’imbogamizi zitandukanye
Abafite aho bahuriye n’ubuhinzi barebeye hamwe ibyavuye mu bushakashatsi n’imbogamizi zikibangamiye umuhinzi
Umuyobozi ushinzwe gusesengura uruhererekane nyongeragaciro mu bucuruzi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda,Karangwa Cassien

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi