Mosengo yatandukanye na Kiyovu Sports

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Biciye mu bwumvikane bw’impande zombi, Mosengo Tansele yatandukanye na Kiyovu Sports.

Uku gutandukana, kwamejwe n’ibaruwa ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwandikiye Mosengo ukomoka muri DRC, bumumenyesha ko bwamwereye gusesa amasezerano nk’uko yari yabisabye.

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko uyu mukinnyi yemeye guhara miliyoni 6.7 Frw bamusigayemo ubwo yasinyaga amasezerano y’imyaka itatu.

Tansele wari ugifite amasezerano y’umwaka, yemeye kandi kureka imishahara ye itatu n’uduhimbazamusyi tungana n’ibihumbi 150 Frw bari bamubereyemo.

Biravugwa ko uyu musore ukina hagati mu kibuga ashyira imipira ba rutahizamu, amaze iminsi mu biganiro na Rayon Sports.

Mosengo yafashije cyane Kiyovu Sports muri uyu mwaka w’imikino 2024-2025 mu rugamba rwo kuguma mu cyiciro cya mbere.

Mosengo yatandukanye na Kiyovu Sports biciye mu bwumvikane bw’impande zombi

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *