Ubuyobozi bw’Ishuri ry’Imyuga cyitiriwe FRED NKUNDA mu Karere ka Muhanga buvuga ko bufite intego yo kuzamura umubare w’abakobwa biga imyuga ukava kuri 70% ukagera kuri 80%.
Umuyobozi Mukuru uhagarariye Ishuri ry’Imyuga rya FRED NKUNDA TSS mu mategeko Me Eric Kanamugire yabwiye UMUSEKE ko hari hashize imyaka myinshi umubare w’abahungu biga imyuga muri iki Kigo uruta kure uw’abakobwa.
Kanamugire akavuga ko uko imyaka yagiye isimburana ari na ko babonaga umubare w’abana b’ababakobwa bashaka kwiga imyuga n’ubumenyingiro wiyongera.
Ati: ”Kuva mu mwaka wa 2020 twihaye intego y’imyaka 7 twiyemeza kuzamura umubare w’abakobwa bifuza kwiga imyuga birakunda.”
Me Kanamugire avuga ko mu gihe cy’imyaka itanu uyu mubare w’abakobwa wahise utumbagira ugera kuri 70% ku bakobwa biga imyuga mu mashami atandukanye yo muri iki Kigo.
Uyu Muyobozi avuga ko mu myaka 7 basigaje kugira ngo bagere kuri iyo ntego, izagera bageze ku mubare wa 80% w’abakobwa biga iyi myuga.
Musengimana Delphine wiga mu mwaka wa 5 Ishami ry’Ubukanishi avuga ko mu byatumye afata icyemezo cyo kwiga amashuri y’Imyuga ari uko yabonaga umubare w’igitsinagore uri hasi yabaza bagenzi be impamvu abakobwa batayiga bakamusubiza ko amashuri y’imyuga ari ay’abahungu kubera ko asaba imbaraga.
Ati: ”Nasanze abakobwa babishoboye kuko mfungura imodoka nkareviza moteri nkanashyiramo amatara nta kibazo mfite narangiza ngateranya ibice by’imodoka biyigize.”
Uyu munyeshuri avuga ko azashinga igaraje mu Karere ka Bugesera kuko yasanze abakobwa bayakoramo ari bakeya cyane.
Uwabakundana Dorcas wo mu Ishami ry’Ubutetsi guseriva ibyo kurya n’ibyo kunywa avuga ko mbere yuko afata icyemezo cyo kwiyandikisha mu Ishuri ry’Imyuga yabanje gutekereza kwiga Siyansi, ariko abona ko ni arangiza kwiga kubona akazi bitazamworohera.
Ati: ”Ubu ndi mu banyeshuri batsinda ku manota meza kandi nzakomeza no muri Kaminuza ishami ry’amahoteli n’Ubukerarugendo nzavemo nihangira imirimo.”
Uwiringiyimana Claire wiga mu mwaka wa 6 mu Ishami ry’ubwubatsi avuga ko Ubumenyi afite ubu ashobora kubaka inzu ayikuye ku Musengo akayizamura kugeza ayisakaye.
Ati: ”Naratinyutse kandi ndifuza gukundisha abakobwa bagenzi banjye amashuri y’imyuga bagahindura imyumvire.”
Uyu munyeshuri avuga ko afite inzozi zo kuzagera ku rwego rwo kwitwa Umwenjeniyeri akajya aha abandi akazi.
Imibare igaragaza ko abanyeshuri bose biga mu mashuri ya tekinike, imyuga n’ubumenyingiro barenga ibihumbi 115 barimo abakobwa 51.557 bangana na 44,6% mu gihe abahungu ari 63.959 bangana na 55,4%. Imibare igaragaza ko abiga muri iki cyiciro bavuye kuri 31% ugera kuri 43% mu myaka itanu ishize.


MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.