Muhanga: Ubuyobozi bwagaragaje ibyo bwagejeje ku baturage

Yanditswe na Elisée MUHIZI
Ubuyobozi bw’Akarere bworoje abaturage batishoboye Inka 66

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwagaragarije abaturage ibyo bumaze kugeraho mu bijyanye n’ubukungu n’imibereho myiza, ubwo hatangizwaga imurikabikorwa n’imurikagurisha biri kubera muri ako karere.

Umuyobozi Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Muhanga, Bizimana Eric, avuga ko mu ngengo y’imari igiye gusoza batanze inka 66 ku batishoboye, muri 146 zigomba gutangwa mu mwaka wose.

Visi Meya Bizimana avuga ko banahaye abaturage batishoboye amatungo magufi 2,734.

Ati: “Uyu mwaka kandi, twafashije urubyiruko 482 guhanga imirimo, ruhabwa n’ibikoresho.”

Bizimana avuga ko bahuguye abahinzi n’aborozi 34,650 batera ibiti bivangwa n’imyaka 740,000 bigamije kurwanya isuri.

Yagaragaje ko bahaye abahinzi 21 ibikoresho byo kuhira imyaka yabo, barema amatsinda yo kubitsa no kugurizanya agizwe n’abanyamuryango barenga 27,930.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko mu bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage, abarenga 11,689 bishyuriwe Mituweli, hari n’abatishoboye bubakiwe inzu.

Perezida wa JADF mu Karere ka Muhanga, Terimbere Innocent, avuga ko ibyo bakora biri mu nyungu z’abaturage, kandi ko iri murikabikorwa rigamije kugaragariza abafatanyabikorwa ibyo babakorera, byose bikaba bikorwa mu mucyo.

Ati: “Mwabonye umusaruro ukomoka ku buhinzi twagezeho; byose biri mu rwego rwo kwegereza serivisi nziza abaturage.”

Biteganyijwe ko mu minsi itatu iri murikabikorwa rizamara, hazatangwa serivisi zijyanye n’irangamimerere ndetse no guha abaturage ibyangombwa by’ubutaka.

Mu miryango 53 y’abafatanyabikorwa ikorera mu Karere ka Muhanga, 45 muriyo niyo yitabiriye imurikabikorwa.

Koperative z’Urubyiruko zashyikirijwe sheki ya miliyoni 17 y’amafaranga y’u Rwanda
Perezida wa JADF mu Karere ka Muhanga Terimbere Innocent
Hamuritswe umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi
Ubuyobozi bw’Akarere bworoje abaturage batishoboye Inka 66
Imurikabikorwa abaturage bavuga ko ryagombye kuba kabiri mu mwaka.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga.

Yisangize abandi