Munyenyezi yabwiye Urukiko ko agihohoterwa

Yanditswe na NSHIMIYIMANA THEOGENE
Munyenyezi yabwiye Urukiko ko agihohoterwa

Béatrice Munyenyezi uregwa ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yabwiye Urukiko ko agihohoterwa n’ Umuyobozi w’Igororero rya Nyarugenge .

Mu iburanisha ryo kuwa 24 Kamena 2025 Urukiko, abahagarariye ubushinjacyaha, abunganizi ba Béatrice Munyenyezi bitabye urukiko nkuko bisanzwe.

Uruhande rwa Béatrice Munyenyezi rwabanje kwaka ijambo.

Munyenyezi Béatrice yashyize mu majwi umuyobozi w’Igororero afungiwemo ko  akomeje kumukorera ihohoterwa.

Ati”Nyakubahwa Perezida w’Inteko iburanisha  nagira ngo mbabwire ko nyuma y’uko muje kunsura mu igororero naje kugira ibibazo mbona ko umuyobozi w’igororero abifitemo uruhare, mfungwa umunsi wose ngo nanze kuva mu kiryamo(uhavanwa iyo wakoze ikosa mu igororero).

 Gusa njye nayobewe ikosa nakoze ubu rero byatumye ngira uburwayi nyuma y’uko nanafatiwe ibihano byo kudasurwa no kudahamagara umuryango kandi bigira ingaruka kuri njye simbona amafaranga antunga ndetse no kubona amafaranga yo kwishyura abanyunganira ntibyoroshye.”

Munyenyezi yavuze ko Umuyobozi w’igororero yabwiye abamwunganira ko yamufatiye ibihano kuko yitwaye nabi .

Ati “Abagore dufunganwe dufitanye ibibazo kandi si ubwa mbere mbibabwiye bakoze urutonde rw’abantu bitwara nabi mbamo kubaho birangoye kuko nta muntu nemerewe kuvugisha, banambujije gukoresha ubwogero n’ubwiherero binyegereye.”

Me Felecien Gashema umwe mu banyamategeko bunganira Béatrice Munyenyezi yabwiye Urukiko ko nabo babimenye, babajije ubuyobozi bw’igororero bubasubiza ko Munyenyezi Béatrice afite ikibazo cy’imyitwarire .

Ati “Dusaba raporo yo kumuhana batubwira ko bayohereje mu rukiko dushaka iyo raporo turayibura.”

Me Bruce Bikotwa nawe wunganira Munyenyezi Béatrice yagize ati“Twe twegereye ubuyobozi bw’igororero dusaba ko uko Munyenyezi afatwa byakosorwa ariko byaranze ku buryo twe twanashakaga ko byarangirira mu igororero bitavugiwe mu rukiko ariko bikomeje kwanga.”

Uhagarariye ubushinjacyaha nawe ati”Tubyumviye hano, ntacyo ibyo tubiziho mu igororero bagira uko bitwara nta mufungwa n’umwe ufite uburenganzira bwo kurenga ku mabwiriza kuba umuburanyi ni kimwe no kubahiriza amabwiriza y’igororero ni ikindi.”

Uhagarariye Inteko iburanisha yabwiye Munyenyezi Béatrice ati”Twebwe ubuyobozi bw’igororero ibyo butubwira bitandukanye n’ibyo mutubwira .Gusa byo tuzabivugana tubifateho icyemezo mu gihe tuzabona ko bibangamira imigendekere myiza y’urubanza iki kibazo murakitubwiye mutureke iki kibazo tuzongere tubaze tumenye uko bimeze.”

Si ubwa mbere Munyenyezi Béatrice avugiye mu rukiko ko aho afungiye akorerwa ihohoterwa byanatumye urukiko rujya kumusura mu igororero ariko akaba avuga ko aho urukiko bagendeye n’ubundi yongera guhohoterwa.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW

 

Yisangize abandi