Musanze FC igiye kubona abayobozi bashya

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Umuyobozi w’agateganyo w’ikipe ya Musanze FC, yatumije inama y’inteko y’abanyamuryango izatorerwamo komite nyobozi nshya izasimbura abaherutse kwegura n’abandi basoje manda bari baratorewe.

Nk’uko bigaragara mu butumire bwahawe abanyamuryango ba Musanze FC n’izindi nzego bireba, iyi nteko rusange iteganyijwe kuba ku wa 23 Kamena 2025 Saa munani z’amanywa mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Musanze.

Mu ngingo enye zizigirwa muri iyi nteko rusange, harimo no gutora Komite nyobozi nshya ya Musanze FC izaba isimbuye iya Tuyishime Placide “Trump” icyuye igihe. Harimo kandi kurebera hamwe uko ikipe igomba kwitwara mu mwaka w’imikino 2025/2026, gukora ihererekanyabubasha hagati ya Komite nshya n’icyuye igihe ndetse no kumenyana kw’abakunzi n’abayobozi ba Musanze FC.

Muri ubu butumire kandi bwashyizweho umukono n’umuyobozi wungirije w’ikipe, Rwabukamba Jean Marie Vianney, bamenyesheje Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru.

Tuyishime Placide “Trump” yavuze ko atazongera kwiyamamariza kuyobora Musanze FC
Amasura mashya ategerejwe muri Musanze FC
Ni ikipe yagize umwaka w’imikino mubi

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi