Musanze: Umusore akurikiranyweho kwica mugenzi we

Yanditswe na NSHIMIYIMANA THEOGENE
Urukiko rw'ibanze rwa Muhoza mu karere ka Musanze rwaburanishije ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo umusore uri mu kigero cy'imyaka 30

Urukiko rw’ibanze rwa Muhoza mu karere ka Musanze rwaburanishije ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo umusore uri mu kigero cy’imyaka 30 ukurikiranyweho icyaha cyo kwica undi ku bushake.

Ubushinjacyaha burarega Muhawenima Jean Pierre wakoraga akazi k’ubushumba mu Mudugudu wa Yorodani mu kagari ka Cyabararika mu Murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze, icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake.

Ubushinjacyaha buvuga ko Muhawenimana yakubise nyakwigendera witwa Gakwavu Desire ikintu mu mutwe amutura mu mugezi wa Yorodani arapfa.

Umurambo wa nyakwigendera wabonetse muri uwo mugezi, maze haboneka telefone ya nyakwigendera Gakwavu uyifatanywe avuga ko yayiguze na Muhawenimana uregwa.

Impamvu zikomeye zituma Muhawenimana akekwa nkuko ubushinjacyaha bubivuga ni uko iyo telefone ya nyakwigendera yafatanwe uriya muntu wayiguze akavuga ko yayiguze na Muhawenimana uregwa.

Iperereza ry’ibanze ryakozwe, ryagaragaje ko Muhawenimana uregwa yari umuturanyi wa nyakwigendera.

Indi mpamvu ituma Muhawenimana akekwa kwica nyakwigendera Gakwavu ni uko hari umutangabuhamya uvuga ko yabonye Muhawenimana agurisha telefone ya nyakwigendera Gakwavu.

Raporo ya muganga ivuga ko nyakwigendera yishwe akubiswe ikintu mu mutwe.

Kubera izo mpamvu  binagendanye n’uburemere bw’icyaha, ubushinjacyaha busaba ko  yakurikiranwa afunzwe iminsi 30 y’agateganyo kuko hari impungenge ko afunguwe yatoroka ubutabera kandi iperereza rigikorwa

Muhawenimana aburana ahakana icyaha aregwa, akavuga ko uwo bavuga ko yagurishijeho telefone atamuzi ndetse atazi naho aturuka kuko we nta telefone ya Gakwavu yagurishije.

Muhawenimana ati”Ndasaba ko narenganurwa nkafungurwa.”

Umucamanza azatangaza icyemezo muri uku  kwezi kwa Kamena 2025.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko Muhawenimana yatawe muri yombi muri Gicurasi 2025, afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Muhoza akaba yaburanaga ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu rukiko rw’Ibanze rwa Muhoza mu karere ka Musanze.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Musanze

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *