Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, buvuga ko muri rusange Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bashima ubufasha butandukanye bagenewe na Leta, ariko ko bukigowe n’imiryango igera ku 130 yabo ikeneye kubakirwa igatuzwa aheza.
Muri iyo miryango 98 ituye mu nzu zishaje zikenewe gusanwa, naho indi 32 inzu ibamo zarangiritse cyane ku buryo zigomba gusenywa zikubakwa bundi bushya kugira ngo abazituyemo bakomeze kugira imibereho myiza n’iterambere.
Kubakira iyo miryango si igikorwa giteganyijwe gukorwa mu mwaka umwe kuko ngo hagenda hashakwa ubushobozi bunyuzwa mu ngengo y’imari y’Akarere ya buri mwaka, ariko n’Akarere gakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa bako mu gushaka uko ayo macumbi yaboneka.
Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro Ishami rya Musanze, (RP Musanze College), riherutse gutaha ku mugaragaro inzu ryubakiye Nyiraruyange Marie Jeanne warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni mu Murenge wa Muko, mu Kagari ka Mburabuturo iyo nzu yuzuye itwaye miliyoni 18Frw.
Akarere ka Musanze kasabye andi mashuri kwigiraho kuko imiryango ikeneye amacumbi ikiri myinshi. Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayiranga Théobald, ni we wari muri iki gikorwa.
Yagize ati “Mu Karere ka Musanze dufite imiryango 98 ifite inzu zishaje zikenewe gusanwa, ndetse n’izindi 32 tugomba kubaka kuko zo zishaje cyane.”
Yakomeje agira ati “Turashimira RP Musanze College, uyu ni umuganda baduhaye, ariko ni n’umwanya wo kongera kwibutsa n’ibindi bigo biri mu Karere ko na byo bikwiye kugira uruhare mu gufasha abo begeranye.”
Umuyobozi w’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro Ishami rya Musanze, Abayenga Emile, we avuga ko bihaye intego yo kujya buri mwaka bubakira umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utishoboye.
Ati “Buri mwaka tureba uwarokotse Jenoside udafite aho aba cyangwa uba ahameze nabi hashaje, tukamwubakira kandi dufasha n’abandi batishoboye mu gukemura bimwe mu bibazo bicyugarije umuryango.”
Nyiraruyange wubakiwe, avuga ko mbere yari abayeho nabi cyane kuko imvura yagwaga akanyagirwana ariko ubu agiye guhera kuri iri terambere bamugejejeho akiteza imbere kandi ko inzu yubakiwe azayifata neza.
Ati “Ntarubakirwa nari ndiho nabi kuko n’utwo nabonaga, byaba ibyo kurya cyangwa imyambaro byose byanyagirwaga kuko no muri salon haravaga. Nabyakiriye neza cyane kuko mbonye icumbi ryiza.”
Yakomeje agira ati “Ndashimira cyane ubuyobozi n’abanyeshuri b’iri Shuri ku bwitange bakoranye kuko numvishe nanjye mfite agaciro. Ubwo iyi nzu ihindutse nkaba ntakinyagirwa, nanjye ngiye kwihingamo ubushobozi bwo kuyifata neza.”
Inzu yashyikirijwe uyu muturage ni inzu igezweho y’ibyumba bitatu n’uruganiriro, (Salon), igikoni cyo hanze, ubwiherero n’uruzitiro ndetse yahawe n’intebe zo mu ruganiriro n’ibitanda byo mu byumba kandi yavugururiwe n’ikiraro cy’inka.
Rwanda Politechnic Musanze College, isanzwe ifasha abaturage bayituriye mu bikorwa by’iterambere, ubuzima, gutanga amahugurwa y”imyuga mu ngeri zitandukanye, koroza abaturage amatungo, kubagezaho amashanyarazi n’ibindi.
NYIRANDUKUBWIMANA Janviere / UMUSEKE.RW