Ndayishimiye “Bakame” mu muryango usubira muri Rayon Sports

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Nyuma yo kuyivamo mu 2018 ubwo yari akiri umunyezamu wa yo wa mbere, Ndayishimiye Eric “Bakame”, biravugwa ko abayobozi ba Rayon Sports bamaze kumuhitamo nk’umutoza w’abanyezamu ba yo guhera mu mwaka w’imikino 2025/2026.

Guhera mu 2023, Ndayishimiye yari ari muri Bugesera FC nyuma yo kuyijyamo akiri umukinnyi kugeza ahagaritse gukina akayibera umutoza w’abanyezamu. Kuri ubu bivugwa ko bamaze gutandukana ndetse uyu mutoza w’abanyezamu, aherutse guhagarikwa ubwo Bugesera FC yari igiye kwakira Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona ishize 2024/2025.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, avuga ko Bakame ari we ufite amahirwe menshi yo guhabwa akazi ko kuzatoza abanyezamu ba Rayon Sports mu mwaka utaha w’imikino 2025/2026. Azaba asimbuye Mazimpaka André uherutse guhagarikwa mbere y’uko shampiyona isozwa.

Mu 2018 ubwo yahagarikwaga muri Gikundiro ashinjwa kugambanira ikipe kubera amajwi ye yari yumvikanye, yahise ajya muri AFC Leopards yo muri Kenya, ahava ajya muri AS Kigali yamaze imyaka ibiri mbere y’uko ajya muri Police FC yamazemo umwaka umwe ubundi akerekeza mu Akarere ka Bugesera.

Bakame yafatiye ikipe y’igihugu y’u Rwanda “AMAVUBI” kuva mu byiciro by’abakiri bato kugeza ku ikipe nkuru y’Igihugu. Yakiniye kandi amakipe arimo Tusker yo muri Kenya, Atraco FC, APR FC n’iyahoze yitwa Les Citadins yaje kuhinduka AS Kigali mbere y’uko yitwa Renaissance.

Bakame ari mu muryango usubira muri Rayon Sports nk’umutoza nyuma yo kuyivamo ari umukinnyi

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi