Ngororero: Hakenewe ibyumba 400 mu kugabanya ubucucike mu mashuri

Yanditswe na Elisée MUHIZI
Muri TTC Muramba harimo ubucucike

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero buvuga ko bukeneye kubaka ibyumba 400 kugira ngo bugabanye ubucucike mu mashuri.

Babivuze nyuma y’uko UMUSEKE ubamenyesheje ko hari amwe mu mashuri arimo ubucucike burenze umubare w’abanyeshuri 45 MINEDUC isaba kuri buri shuri.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Ngororero, Mukunduhirwe Benjamine, yabwiye UMUSEKE ko nyuma ya COVID-19 hubatswe ibyumba by’amashuri birenga 700 ndetse n’ubwiherero bwabyo, ariko kubera ubwiyongere bw’abana, bidahagije.

Mukunduhirwe avuga ko hari n’ibindi 26 bagiye bubaka uko imyaka yagiye isimburana ku bifatanye na Guverinoma y’uRwanda ndetse n’abafatanyabikorwa bakorera muri aka Karere.

Ati:”Dukeneye ibyumba birenga 400 kugira ngo tubashe guhangana n’ubucucike mu mashuri.”

Avuga ko bagirana ibiganiro na Minisiteri y’Uburezi ndetse n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo bashyire mu igenamigambi ry’Akarere umubare wose w’ibyumba by’amashuri bikenewe, kuko hari ibyumba birimo abarenga 60 mu mashuri abanza no mu mashuri y’imyaka icyenda.

Ati: “Turashimira Leta y’u Rwanda kuko gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri yatumye abanyeshuri benshi basubira mu mashuri kwiga.”

Umuyobozi w’Ishuri ryisumbuye Nderabarezi rya Muramba Butera Jean Claude avuga ko bafite ibyumba 18 byigiramo abanyeshuri 855 ku buryo hari ibyumba birimo abanyeshuri 71.

Butera akavuga ko hari n’ibifite abanyeshuri barenga 60 kandi buri cyumba cyagombye kubamo abanyeshuri 45 gusa.

Ati:”Twatangiye kuzamura inyubako zigamije gukemura ikibazo cy’ubucucike mu mashuri.”

Avuga ko iyo abana biga bacucitse, bitaborohera ndetse bigatuma n’abarezi babigisha bahura n’imbogamizi, kuko hari abana badashobora gukurikira neza amasomo.

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko ibyumba bishya biri kuzamurwa muri TTC Muramba biteganyijwe kuzuza mu kwezi kwa Nzeli uyu mwaka wa 2025, kugira ngo bigabanye ubucucike buhari.

Mukunduhirwe avuga ko guhangana n’ikibazo cyo kugabanya ubucucike mu mashuri bitandukanye n’ikibazo cy’abana bari barataye ishuri mu myaka ishize, kuko icyo kibazo ari cyo cyari kigoye kurusha ibindi.

Ubucucike mu Mashuri ntabwo kiboneka mu Karere ka Ngororero gusa, kuko no mu bindi bigo bitandukanye byo mu Gihugu kihagaragara.

Ibi bigahuzwa n’imibare y’abana 1000 bavuka buri munsi ku buryo ingamba zo gushishikariza ababyeyi kuboneza imbyaro bikwiriye gushyirwamo imbaraga.

Muri TTC Muramba harimo ubucucike
Mu Cyumba kimwe usanga harimo abanyeshuri 71
Bimwe mu Byumba birimo kubakwa muri TTC Muramba
Umuyobozi w’Ishuri TTC Muramba Butera Jean claude avuga ko bagiye gukemura ikibazo cy’ubucucike mu mashuri
Umuyobozi wungurije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Ngororero Mukunduhirwe Benjamine avuga ko ahenshi mu mashuri hari ubucucike.

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW i Ngororero

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *