Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero buvuga ko kuva mu myaka itandatu ishize, umubare w’abafite Umuriro w’amashanyarazi wikubye kane.
Umuyobozi Wungurije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Ngororero, Uwihoreye Patrick, avuga ko mu mwaka wa 2018 abaturage n’udusanteri twari dufite Umuriro w’amashanyarazi bari ku kigereranyo cya 23%.
Uwihoreye avuga ko kuva uwo mwaka kugeza ubu bakoze ibishoboka kugira ngo bongere umubare w’abagomba kuba bafite amashanyarazi.
Ati”Ubu abafite Umuriro w’amashanyarazi bageze kuri 92% harimo abaturage, ibigo butandukanye ndetse n’imihanda.”
Uyu Muyobozi avuga ko gahunda yo gukomeza kwegereza abaturage Umuriro w’amashanyarazi ikomeje kuko hari umushinga munini ufite miliyari zirenga 20frw uri hafi kugana ku musozo ukazarangira abafite umuriro biyongereye bakava kuri iryo janisha rya 92% bakagera ku rundi rwego rwisumbuye.
Uwihoreye avuga ko abenshi mu bafite umuriro w’amashyarazi bafatira ku muyoboro mugari wa REG, akavuga ko abacana bifashishije imirasire y’izuba ari umubare mucye cyane kubera ko abagomba kuyahabwa bimuwe, bakuwe mu manegeka batuzwa mu Midugudu y’icyitegererezo irimo ibikorwaremezo by’amazi n’Umuriro.
Muri iki kiganiro Uwihoreye Ushinzwe Ubukungu avuga ko kwegereza abaturage Umuriro w’amashanyarazi babifatanyije no kubaha amazi kuko mu myaka itandatu itambutse bari ku kigero cya 40% ubu abafite amazi meza bari hejuru ya 90%.
Gusa abatuye mu Murenge wa Matyazo bavuga ko amazi bahawe atabahagije kuko aza rimwe na rimwe.
Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko hari Umuryango utari uwa Leta, bahashyize ufite muri gahunda zawo kwegereza abaturage amazi meza, bukavuga ko iki kibazo cy’ibura ry’amazi abaturage bataka kizakemuka.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ngororero.