Ni gute umujura yarashwe agasanganwa ibyangombwa by’umunyamakuru (audio)

Yanditswe na Ange Eric Hatangimana
Niyomugabo Léandre ashimira Polisi yagaruje ibye (Photo Instagram)

Nta minsi myinshi ishize ikinyamakuru Imvaho Nshya gisohoye inkuru y’umuntu wafatiwe mu cyuho yiba akaraswa na Polisi, uyu yasanganywe mu mufuka ibyangombwa by’umunyamakuru Niyomugabo Léandre, uyu munyamakuru yatubwiye uko byamugendekeye.

Ku Cyumweru tariki 15 Kamena, 2025 Polisi y’Umujyi wa Kigali yatangaje ko yarashe umuntu ukekwaho ubujura washakaga gutema umupolisi.

Ibi byabaye ahagana saa munani z’igicuku ku cyumweru tariki 15 Kamena, 2025. Byabereye mu Murenge wa Kanombe, mu Kagari ka Karama, mu Mudugudu wa Byimana.

Uwarashwe nta cyangombwa kimuranga yari afite ahubwo yasanganywe ibyangombwa by’umunyamakuru Niyomugabo Léandre ukora kuri TV10, birimo ikarita ya Ecobank, na Equity, irangamuntu, permis, visa card na telephone.

Umunyamakuru Niyomugabo yahuye n’abajura babiri bamwambura ibyo yari afite

Mu kiganiro umunyamakuru Niyomugabo Léandre yahaye UMUSEKE yavuze ko yari atashye nijoro Kicukiro, mu Kagarama asiga imodoka agenda n’amaguru aca ahantu hari ibirori, hasohoka abantu babiri bamwambura ibyo yari afite byose.

Ati “Kuva aho nari ndi kugera mu rugo ni nk’iminota 10, noneho ntashye numva mu gipangu habereyemo ibirori, ariko nkumva imiziki iri hepfo, jyewe ndavuga nti ubwo ni ibirori, abahungu babiri rero basohokamo, basohotse jyewe ndavuga ngo ni abantu bavuye mu birori jye sinatekereje ngo ni abajura, ubwo mu kumanuka umwe asa n’unyuzeho, uwinyuma amfata catch, wa wundi w’imbere ahita ankora mu mufuka buri kintu cyose nari mfite baragitwara.”

Bukeye Niyomugabo yagiye kurega kuri RIB ya Kicukiro ko yibwe, aritahira. Bukeye bwaho ubwo ni ku Cyumweru, nibwo umwe mu bayobozi ba Polisi y’igihugu bamuhamagaye bamubwira ko hari umuntu warashwe asanganwa ibyangombwa bye.

Niyomugabo Léandre avuga ko ibyo bamwambuye byose yabibonye uretse sharijeri ya telefoni n’amafaranga y’u Rwanda (Frw 48,000).

Uyu Munyamakuru ashimira Polisi yamufashije ikagaruza ibye. Ati “Nabwira abantu bose ko burya umuntu wese wa nijoro ntabwo umwizera kuko ntabwo uba uzi ngo ni nde. Ikindi kugenda n’amaguru nijoro nabonye harimo ibyago, abagenda n’amaguru bajye bitwararika bagende ari babiri cyangwa batatu ari abantu bari kumwe kuko uri wenyine abantu bagutega.”

IJWI

CIP Gahonzire yabwiye Imvaho Nshya ko Abapolisi bari mu kazi bacunga umutekano basanze abajura batatu bari gucukura inzu, babiri bariruka undi umwe afata umupanga ngo agiye gutema umupolisi, mugenzi we ahita amurasa.

Yavuze ko uwo mujura yari afite icyuma, umuhoro na ferabeto.

Umuvugizi wa Polisi y’Umujyi wa Kigali, CIP Gahonzire, yavuze ko Polisi yahagurukiye abajura biba bacukuye inzu, abatega abantu bakabambura ibyabo rimwe na rimwe bakabakomeretsa, ko abo bose batazihanganirwa.

Yagize ati: “Abajura bibira mu matsinda ugasanga bamwe birirwa bashaka amakuru y’aho bari bwibe, bamwe baba bigize abakarani bagatwara imizigo bayigeza mu rugo bakaneka uko bari buhibe, abaturage barasabwa kwitondera bene abo.”

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwakunze kwerekana abakekwaho ubujura n’ibyo bibye abantu batandukanye byiganjemo telefoni ngendanwa zigezweho. RIB ishishikariza abantu bibwe guhita bajya gutanga ibirego kugira ngo ibyabo bikurikiranwe.

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi